Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Agronome yafashwe akekwaho kwiba ifumbire y’abaturage

Photo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ruheru akekwaho uburiganya ,aho yafataga ibyagenewe abaturage akabikoresha nabi,aho ishwagara,ifumbire n’imbuto y’ibirayi yafatatanyaga n’abacuruzi bakayigurisha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabwiye TV na Radio 1 ko uyu mu Agronome agishakishwa naho umuturage bafatanyaga we yatawe muri yombi anemera icyaha nubwo ataragezwa mu rukiko.............

Mu kiganiro Habitegeko François, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yagiranye na TV na Radio one kuri uyu wa Gatatu yavuze ko kubera ubutaka busharira,leta iba yagennye ibifasha abaturage guhinga ibirayi ngo beze neza,harimo ifumbire,ishwagara,imbuto byose bigamije kuzamura umusaruro kuko bitunganyirizwa mu materasi ndetse no mu gutunganya ibishanga.

Uyu muyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ruheru MBONYUMUVUNYI Gratien we ngo ibyo leta yagenaga si ko yafashaga abaturage ngo abibahe ngo ahubwo yajyanaga imbuto n’ishwagara mu iduka,akabigurisha ku ruhande ubundi akanashinjwa gukoresha uburiganya mu gutera imbuto.

Nubwo uyu mukozi wari ushinzwe ubuhinzi (Agronome) uvugwaho uburiganya yahise aburirwa irengero nyuma gato urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera muri Nyaruguru.

Inkuru irambuye kuri TV1........



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top