Imibereho y’abaturage

Nyaruguru : Barashinja akarere kububakishiriza nabi,nako kati bazifashe nabi.

Photo

Bamwe mu batujwe mu mudugudu wa Gitara, akagari ka coko mu murenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru,baravuga ko bubakiwe inzu nabi zikaba ziri kubasenyukiraho,n’ imireko yari yashyizweho ngo ifate amazi nayo yahise ivaho,bityo n’ibigega bifata amazi bikaba ntacyo bikibamariye. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bitatewe no kubakwa nabi,ahubwo ari abazihawe bazifashe nabi.

Iyi midugudu yubakiwe abatishoboye baturutse mu duce dutandukanye two mu karere ka Nyaruguru.Bayitujwemo ifite imireko n’ibigega kuri buri nzu,byo gufasha aba baturage kubona amazi y’imvura.Nyamara ibi bikoresho henshi imireko yavuyeho,ibigega na byo ntibiherukamo amazi.Aba bahatuye bavuga ko byatewe n’imyubakire mibi y’izi nzu kuko harimo n’izasenyutse, ngo kuko hari n’ibikoresho birimo na sima byasubijweyo bidakoze akazi ko kububakira neza nk’uko byari byateganyijwe,imireko nayo igahita itwarwa n’umuyaga ikangirika.

Cyakora ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko izi nzu n’ibigega n’imireko kuba byarangiritse bidaterwa no kuba zarubatswe nabi,ko ahubwo ari bo bazifashe nabi. Habitegeko Francois umuyobozi w’aka karere ka Nyaruguru aravuga ko bateganya kuzajya kuganiriza aba baturage hakarebwa icyabiteye no kubigisha gufata neza ibyo bahawe.

Hamwe na hamwe ibikorwaremezo bikunze guhabwa abatishoboye bifatwa nabi, nyamara bo bakagaragaza ko n’ubundi baba barafashijwe batishoboye benshi batunzwe no guca incuro ,bityo nko kuba basana inzu bahawe cyangwa se ibindi bikorwa remezo bisaba ubushobozi batabishobora, bityo bikangirika babireba,hagategerezwa nanone ubufasha bw’urwego n’ubundi rwabafashije mbere nyamara uyu ukaba ari umuco unengwa n’ubuyobozi bushimangira ko utari ukwiye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top