Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Baravuga ko basenyerwa n’intambi ubuyobozi ntibubikemure.

Photo

Abaturage baturiye ahaturikirizwa intambi mu kagari ka Raranzige umurenge wa Rusenge ho mu karere ka Nyaruguru baratabaza nyuma y’aho ngo babangamiwe n’ibi bikorwa bibasenyera binabahungabanya,bityo bakaba basaba kwimurwa cyangwa se bagahabwa ituze mu byabo.

Aba baturage baturiye neza hafi y’ahari ibikorwa yo guturitsa intambi,hashakwa amabuye nayo yifashishwa mu bikorwa byo kubaka uyu muhanda Huye Nyaruguru. Bavuga ko mu guturitsa izi ntambi basabwa guhunga ingo zabo maze bagaruka bakabangamirwa no gusanga amabuye yabasenyeye inzu,izindi zanyeganyejwe n’umutingito hakiyongeraho guhorana ihungabana mu bana n’abagore batwite,ndetse ngo n’amabuye akuzura mu mirima yabo bikababangamira mu guhinga.

Ibi bikorwa ngo iyo bibaye bababazwa no kuba ntacyo ubuyobozi bwite bwa Leta bwa hano mu karere ka Nyaruguru bubafasha mu kubarengera,ahubwo ngo bakabwirwa ko ari ibikorwa by’iterambere bazaniwe nta kundi babigenza,gusa ariko kuri bo ngo bakeneye ubutabazi muri bwo harimo no kuba bakwimurwa hafi y’ibi bikorwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko abagizweho ingaruka bizabarwa bakishyurwa byose abahaturiye bya nyabyo bakimurwa HABITEGEKO Francois umuyobozi w’aka karere ntagaragaza igihe ibi bizakorerwa mu gihe abaturage bagaragaza zimwe mu ngaruka z’ibi bikorwa,gusa akavuga ko igikorwa cy’iterambere kitabura ibyo cyangiza.

Usibye kwinubira guhora bahunga no kwangirizwa ibyabo,abatuye muri aka gace bavuga ko mu gukora ibi bikorwa hanazamuka imyotsi ikwirakwira mu ngo bakayihumeka, nayo ngo bafitiye impungenge ku ndwara ishobora kubatera.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top