Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Bubakiwe inzu zitagira amadirishya,akarere kati twari twayatanze

Photo

Bamwe mu batishoboye bo mu murenge wa Ngera ho mu karere ka Nyaruguru,baravuga ko bubakiwe inzu zitagira amadirishya n’ibikoni bikababera imbogamizi mu kuzicanamo.Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko amadirishya y’izi nzu yari yaratanzwe,nabwo bukibaza uko byaba byaragenze.

Umubare munini w’abatuye uyu mudugudu wa Nyamirama akagali ka Nyamirama mu murenge wa Ngera ho mu karere ka Nyaruguru,ni abatishoboye n’ubundi bazanywe aha bavanywe mu nzu za nyakatsi.Ni inzu zubatswe zirimo inini zigiye zisangiwe imwe ihuriweho n’imiryango ibiri.Cyakoze nk’uko inzu isanzwe igira imiryango n’amadirishya,kuri izi nzu nta madirishya agaragaraho,ibi ngo bikaba imbogamizi ku miryango ihuriye aha cyane cyane iyo bose batetse kuko nta n’ibikoni zifite bisaba gutekera mu nzu.

Muri izi nzu kandi hari n’izagiye zisenyuka ba nyirazo bakajyanwa gucumbikishirizwa.Benshi muri aba batishoboye ni abakecuru,ngo batagira ubushobozi bwo kugira icyo bakora kuri izi nzu nko kuzisana,ariko bifuza ko zasubirwamo kuko ngo hari n’ahifashishijwe umuganda mu kuzubaka.Gusa ariko nanone ngo hagakwiye kujyaho ijisho rikurikirana ibikorwa bya leta byo kubakira abatishoboye,kugira ngo hubakwe ibirambye .

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko gukoresha umuganda ari kimwe mu bisubizo byo gushakira abantu icumbi,gusa na none bukibaza aho inzugi n’amadirishya akarere katanze aho byagiye,bukavuga ko ibi ari imikorere mibi ya bamwe nk’uko bivugwa na Habitegeko Francois, umuyobozi w’aka karere.

Iyi midugudu yubakirwa abatishoboye benshi mu baturage bifuza ko yajya irangizwa kubakwa kandi neza mu buryo burambye,kuko iyo yubatswe nabi cyangwa ituzuye,utishoboye wayitujwemo n’ubundi ntacyo ayikoraho mu kuyisana no kuyifata neza ahubwo yangirika ayireba,kikaba igihombo ngo gutakaza imbaraga bwa kabiri uwahawe inzu yongera kubakirwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top