Imibereho y’abaturage

Nyaruguru-Cyahinda: Amavunja yatumye bamwe mu bana bata ishuri.

Photo

Mu mudugudu wa Gitara mu kagari ka coko umurenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru,haragaragara abana barwaye amavunja yangije intoki n’ibirenge.Ubuyobozi bw’umurenge buravuga ko biterwa n’imiryango y’abo bana yadohotse ku isuku.

Uyu mudugudu watujwemo abatishoboye batandukanye bagiye bava mu duce dutandukanye tw’aka karere by’umwihariko mu murenge wa Cyahinda,utuyemo abatishoboye harimo n’imiryango y’abari barasigajwe inyuma n’amateka.Kuwugeramo ugaragaramo abana bato benshi bafite umwanda,abandi barwaye amavunja ku birenge no mu ntoki,bamwe baba bicaye hanze,abandi bahora mu nzu. Ababyeyi b’abo bana bavuga ko ayo mavunjya aterwa n’imikungugu ibarizwa muri izi nzu bubakiwe,ndetse no kutagira umwanya wo guhandura aba bana ,bitewe n’uko ngo igihe kinini bakimara bagiye kubacira incuro,bityo umwanya wo kubitaho ukaba muto.

Umwe mu baturanyi ujya uhandura aba bana nawe twasanze muri uyu mudugudu,avuga ko bitewe n’uko hari bamwe batagira isuku yo mu nzu ngo bazikurungire birinde umwanda nk’uko bahora babikangurirwa n’ubuyobozi,ngo bituma bibasirwa n’umwanda ari wo utera amavunja.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Cyahinda ,avuga ko iki kibazo kitaherukaga batari bakizi,kuko cyari cyararangiye.Nirere Aline yagize ati’’nta mavunja twari dufite ,ubwo ayo tubona ni iryavutse uyu munsi kubera ya suku yo mu rugo yatezutsweho’.Aha akomeza avuga ko bagiye kubikurikirana ,banafasha abatakurungira inzu babamo kuzikurungira binyuze mu muganda rusange ndetse no gukomeza ubukangurambaga ku isuku mu rwego rwo kwirinda ayo mavunja.Iki kibazo cyibasiye abana ngo hari n’abo cyatumye bava mu ishuri ngo bihuriranye n’ubukene.

Umurenge wa Cyahinda uvuga ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 bari bafite abarwayi b’amavunja 81 ariko ngo igenzura bakoze nyuma gato ryagaragazaga ko bose bakize.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top