Imibereho y’abaturage

Nyaruguru-Cyahinda: Barimo guhutazwa n’abayobozi bazira gutanga amakuru.

Photo

Nyuma y’aho bamwe mu batuye umudugudu w’icyitegererezo wa Gitara mu kagali ka Coko umurenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru bagaragarije ikibazo cy’amavunja yibasiye abana bigatuma bamwe bata ishuri,kuri ubu aba baturage ngo bamerewe nabi batukwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo kuko batari bakwiriye kubigaragaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko bishoboka ko byabaho ariko bidakwiye,ko uwabigaragarwaho yabihanirwa n’amategeko.

Mu nkuru iheruka mu mpera z’ukwezi gushize kwa Munani TV na radio 1 byasuye uyu mudugudu,wa Gitara mu kagari ka Coko umurenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru, ahagaragara abana barwaye amavunja mu ntoki n’ibirenge.Icyo gihe twaganiriye na bamwe mu babyeyi b’aba bana kuri iki kibazo,ndetse n’abandi ku mibereho y’abatuye uyu mudugudu.

Hari kandi n’umuturanyi twaganiriye wafashaga aba bana abahandura,wavugaga ko umwanda,ubukene n’amavunja hari aba bo muri uyu mudugudu byatumye bava mu ishuri,wifuzaga ko harebwa uko aba bana basubizwa mu ishuri byibuze ko ho bajya bahigira isuku bagatandukana n’umwanda utera amavunja.

Icyo gihe ubuyobozi bw’umurege wa Cyahinda bwatangaje ko nta mavunja yabaga mu murenge,ko bari bazi ko iki kibazo cyarangiye ariko bugiye kugikurikirana.

Nyuma y’uko aba batanze amakuru y’uyu mudugudu,arimo no kuba inzu zishaje,kuri ubu ngo bari gutotezwa batukwa n’umuyobozi w’umurenge ndetse n’ushinzwe imibereho mu murenge ngo kuko batari bakwiye kubigaragaza.Aha ngo babwirwa ko batagomba kugira umuntu bereka ibibazo byo uri uyu mudugudu,ko ahubwo bagomba guhora bavuga ko ibintu byose bimeze neza,kuko kugaragaza ibibazo ngo ari ugusebya ubuyobozi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru ati ’’No mu bayobozi harimo abafite imyumvire mike’’
Ni ibintu ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko nubwo butamenye ko aba baturage baba bahutazwa nk’uko babivuga,ariko ngo bishoboka kuko no mu bayobozi harimo bamwe bafite imyumvire mike,aho Habitegeko Francois uyobora aka karere avuga ko byaba ari imikorere mibi byakurikiranwa.

Ni mu gihe ariko ,itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 Nk’uko ryavuguruwe mu 2015 ,riha uburenganzira n’ubwisanzure buri muturage ku gutanga amakuru.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top