Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Ubuyobozi bwacumbikiye abaturage mu biraro by’inkoko n’inkwavu-Abaturage.

Photo

Mu murenge wa Ngera ho mu karere ka Nyaruguru,hari abaturage ubuyobozi bwacumbikiwe mu kiraro cy’inkoko n’inkwavu,nyuma y’aho inzu bari barubakiwe zari zishaje zenda kubagwaho kubera ibiza bakifuza ubufasha.

Mu nzu y’ibyahoze ari ibiraro by’inkwavu n’inkoko by’ikigo cy’amashuri abanza cya Liba mu kagari ka Nyamirama, umurenge wa Ngera ho mu karere ka Nyaruguru, ni ho hacumbikishirijwe imiryango ibiri biturutse ku guhungishwa aho babaga ngo inzu zari zigiye kubagwaho biturutse ku mvura iheruka kugwa.Bavuga ko babanje gucumbikirwa mu mashuri ariko igihe cy’itangira bayasohorwamo bazanwa aho mu nzu yahoze ari ibiraro.

Aba ngo bari barubakiwe nk’abatishoboye n’imiryango yabo,basaba kongera guhabwa inkunga cyane ko ngo batazi aho bakerekeza mu gihe Ubuyobozi bw’ikigo bwaba bushatse ibiraro by’amatungo byacyo ngo borore,mu gihe muri ibi biraro ariho iyi miryango igicumbikiwe.

Nubwo umunyamakuru yasanze batetse ,ndetse iruhande hari uburyamo nk’ibimenyetso by’uko bahaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Ngera yabihakanye avuga ko iyi miryango itahaba,ahubwo ngo yari yagiye kuhatekera gusa ko hari ahandi icumbikishirijwe mu baturanyi,mu gihe hateganywa kubakirwa.

Akoresheje ubutumwa bugufi, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francois yabwiye TV na Radio 1 ko muri uyu murenge wa Ngera hoherejweyo amafaranga angana na miliyoni imwe ,ibihumbi Magana inani na mirongo ine na bibiri byo gufasha abaturage bahuye n’ibiza ndetse buri muryango ugenerwa ku ruhande ibikoresho byo kubafasha mu kwezi kwa 12, gusa nyuma yashoje yibaza niba koko hari abantu baba mu biraro.

Iyi miryango icumbikiwe mu biraro by’amatungo bose hamwe igizwe n’abantu bagera ku 9.Imbeho ibasanga aha ngo yibasira abana by’umwihariko ,harimo n’umuryango umwe urwaje amavunja,ngo ibituma iyo haje umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru,ubuyobozi bw’ibanze ngo bubahisha bityo ngo bigatuma batabasha gutambutsa ibibazo byabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top