Imibereho y’abaturage

Rubavu: Bateka hanze basize igikoni kubera amikoro make

Photo

Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabishongo uherereye mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu, wubakiwe abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, barataka ikibazo cyo kubura ibicanwa, bigatuma nubwo inzu bubakiwe zifite ibikoni bigezweho babirengaho bakajya guteka hanze kuko ibyo bikoni ngo batabicanamo inkwi zisanzwe.

Ibi biratuma aba baturage bifuza ko hirya y’ibi bikoni byitwa byiza bari bubakiwe mu nzu bafashwa kubona ibyo hanze byaborohereza gutekesha inkwi kuko arizo abenshi babasha kwibonera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ikibazo cy’ibicanwa ari rusange ku baturage benshi b’aka karere, gusa ngo ntabwo biteguye gushyigikira aba baturage bo mu mudugudu wa Nyabishongo ku cyifuzo cyabo cyo kubakirwa ibikoni bikoreshwamo inkwi kuko nazo n’ubundi bazahindukira bakazisaba.

Umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Gilbert akavuga ko by’umwihariko muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabishongo, igisubizo kuri iki kibazo cy’ibicanwa bafite gitegerejwe muri biyogazi(Biogaz) ishobora kuzakomoka ku nka bateganya koroza abatuye uyu mudugudu mu minsi iri imbere, nk’uko uyu muyobozi yemeza ko biri mu igenamigambi ry’uyu mwaka.

Mu gihe iki ari igisubizo cyumvikana nk’ikitari vuba, abatuye uyu mudugudu bo bagaragaza ko uku guteka hanze bibagiraho ingaruka, cyane cyane iyo ari mu bihe by’imvura aho hari n’abo biviramo kubwirirwa cyangwa kuburara; nyamara ngo ibi bikoni bari bubakiwe byari bifite umwanya wagenewe gutekeshwamo inkwi ariko batekereza ko bishobora kuba byarubatswe nabi kuko iyo bagerageje gucanamo inkwi umwotsi wose uhita ugaruka mu nzu ukabazibiranya ari nayo mpamvu abenshi bayobotse hanze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top