Imibereho y’abaturage

Rubavu: Haravugwa intege nke mu gukurikirana abagabo batera abana inda

Photo

Nk’uko bamwe mu babyeyi n’abakobwa batewe inda bakiri bato bo mu kagari ka Muhira mu murenge Rugerero ho mu karere ka Rubavu babibwiye TV/Radio1, ngo ntibishimira uburyo babona bamwe mu bayobozi, cyane cyane abo mu nzego z’ibanze badashyira imbaraga zikwiye mu gukurikirana abagabo bateye abana b’abakobwa inda. Ibi kandi ngo bakanabihera ku kuba muri aka gace iki kibazo kihiganje.

Umwe mu bahuye n’iki kibazo utuye mu murenge wa Rugerero wahaye ubuhamya TV/Radio1 avuga ko ubwo yari afite imyaka 16 yatewe inda n’umugabo w’imyaka 33 utuye mu mujyi wa Rubavu, gusa ngo ubwo yageragezaga kumukurikirana abayobozi bo mu nzego z’ibanze z’aho uwo mugabo atuye bakomeje kubizinzika kugeza ubwo yacitse intege akarekera kubikurikirana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero buvuga ko ntawe utungwa agatoki muri iki kibazo ngo ajenjekerwe, cyane ko n’abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze abaturage bashyira mu majwi usanga ibirego nk’ibi bitabanyuzwaho. Mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1 umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge NKURUNZIZA Faustin we ahubwo akavuga ko imbogamizi nini bagihura nayo ari uko usanga ababa baratewe inda kimwe n’ababyeyi babo usanga bakingira ikibaba abazibateye.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rugerero buvuga ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato muri aka gace koko mu minsi ishize cyasaga n’igikabije ariko ubu cyagabanutse, ingaruka bagihanganye nazo zikaba ari iz’abamaze kubyara bataratinyuka ngo batange amakuru ku babateye inda bakurikiranwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top