Imibereho y’abaturage

Rubavu : Hari abaturage batishimiye icyemezo cya Meya kibabuza kugurisha ibyabo

Photo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, n’ushinzwe ubutaka muri ako karere kutemerera abagurisha imitungo yabo mu gihe cya COVID-19 mu rwego rwo kwirinda ko abaguzi bahenda abaturage bagendeye mu bihe barimo nkuko bikubiye mu ibaruwa iriho cashi n’umukono w’umuyobozi w’aka karere Bwana HABYARIMANA Gilbert.

Bamwe mu baturage baganiriye na TV na Radio One bavuga ko ikibazo kibatera kugurisha ari ubukene bubugarije cyane cyane abatuye mu murenge wa Gisenyi mu kagali ka Mbugangari, agace gafatwa nk’akiganjemo abaturage badakora cyane ibikorwa by’ubuhinzi dore ko bashinja ubuyobozi kutabagezaho ubufasha bw’ibiribwa nkuko byakozwe ahandi.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu ku cyatumye hafatwa iyi myanzuro, yaba umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Gilbert n’umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZABONIMPA Deogratias ntibadusubiza.

Mu itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 34 ivuga ko buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanije n’abandi. Umutungo bwite w’umuntu ku giti cye cyangwa uwo afatanyijwe n’abandi, ntuvogerwa.

Benshi bakavuga ko aho gusohora iri bwiriza hari gukorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage babasobanurira kuri iki cyemezo cy’ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu kuko ngo basanga ibwiriza ritari rikwiye kubuza umuturage uburenganzira ahabwa n’itegeko.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top