Imibereho y’abaturage

Rubavu-Nyamyumba: Harakemangwa ubuziranenge bw’imihanda ikorwa na VUP

Photo

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu barinubira kuba umuhanda uturuka ahitwa I Nyamirambo ugana kuri Brasserie warashyizwemo abakora muri gahunda ya VUP ngo bawukore aho kuwutunganya ahubwo bakawica kurushaho ku buryo ngo nta n’igare rishobora kuwunyuramo.

Aba baturage bavuga ko hashize umwaka urenga uyu muhanda uturuka ahitwa I Nyamirambo mu kagari ka Munanira ugana kuri Brasserie ngo utangiye gukorwa n’abaturage bakora muri gahunda ya VUP ibintu ngo byabahaga icyizere ko uyu muhanda wari ugiye gutunganywa neza nyamara ngo bakaza gutungurwa no kubona abawukoraga bawusize batawurangije ahubwo bikawuviramo kwangirika kurusha uko wari umeze mbere.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba buvuga ko iki kibazo atari umwihariko wo kuri uyu muhanda gusa kuko ngo n’ahandi hagiye hakorwa iyi mihanda muri gahunda ya VUP byagiye bigaragara ko abaturage bayikoramo nta bushobozi bafite bwo gukora imihanda iboneye, ku buryo ndetse ngo ari n’ikibazo bagaragarije ubuyobozi bw’akarere na bwo bwabemereye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazashakwa ubundi bushobozi bwo kunganira imirimo y’amaboko iba yakozwe n’abaturage kugira ngo iyi mihanda ibashe gutungana nk’uko MURENZI Augustin uyobora uyu murenge wa Nyamyumba yabibwiye TV/Radio.

Ibisobanuro bitangwa n’uyu muyobozi kuri iki kibazo bishobora gutuma hari abibaza ku kiba kitezwe muri iyi mirimo ikorwa muri gahunda ya VUP. Icyumvikana ni uko icya mbere kiba kigambiriwe ari ugufasha abatishoboye nk’uko iyi ari imirimo ihabwa abatishoboye, ariko se umusaruro w’amaboko yabo wo ugenerwa akahe gaciro bitabaye ibyo kurangiza umuhango gusa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top