Imibereho y’abaturage

Rubavu: Abayobozi ntibavuga rumwe ku masambu yambuwe abaturage

Photo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ntibuvuga rumwe n’inama njyanama y’aka karere ku kibazo cy’abaturage bahoze bafite amasambu aharimo gucukurwa itaka ryo gukora imihanda mu murenge wa Nyakiliba, aho abari bahafite amasambu bavuga ko imyaka imaze kuba 10 ubutaka bwabo babwambuwe n’akarere kandi nta ngurane bahawe.

Mu mwaka w’2009 ubwo havugururwaga umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu, ngo ni bwo hatangiye gucukurwa itaka ryo gukoresha umuhanda bakunze kwita Kariyeri, abaturage bagera kuri 18 bahoze bahafite amasambu bavuga ko bahohotewe kuko ngo ubu butaka bwabo babwambuwe nta bwumvikane bubayeho ndetse n’imyaka yari iburiho ikangizwa nta ngurane bahawe.

Aba baturage bavuga ko ubwo hacukurwaga bwa mbere ngo bizezwaga ko nibadahabwa ingurane ubutaka bwabo buzasubiranywa bakongera kuhahinga, nyamara ubu ngo bashengurwa no kubona akarere karakomeje kuhagabiza ba rwiyemezamirimo bakomeje kuhacukura, bagasaba ko bahabwa ingurane

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu HABYARIMANA Gilbert yabwiye TV/Radio1 ko aya maganya yabo nta shingiro afite kuko ngo mu mwaka wa 2016 inama njyanama yemeje ko ubu butaka ari ubw’akarere

Nyamara ibi si ko perezida w’inama njyanama y’aka karere abisobanura kuko we yabwiye TV/Radio1 ko iyo nama yateranye mu kwa munani kwa 2016 yasuzumye iki kibazo koko, ariko ikanzura ihaye umukoro abayobozi b’akarere wo kugisesengura neza bakamenya niba aba baturage baba barishyuwe ubwo hatangiraga gucukura kuko ari byo byari gutuma hitwa ah’akarere bitaba ibyo hagakomeza kuba ah’abaturage bakagenerwa ingurane.

NYIRURUGO Come Degaule, perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu avuga ko kuba hashize imyaka ine ibyo bitarakorwa atari uburangare bw’abayobozi b’akarere, ahubwo ngo byagiye biterwa n’ihinduranya ry’abayobozi rya hato na hato ryagiye riranga aka karere, ku buryo ariko ngo bakomeje kubikurikirana ku buryo yizeza abo baturage ko ntawe uzarengana.

Nyuma y’izi mvugo zombi ariko, haribazwa ahazava igisubizo niba ubuyobozi bw’akarere inama njyanama ivuga ko yahaye uwo mukoro bwo bwumvikanisha ko busa n’ubwabiretse bwemeza ko ubu butaka ari ubw’akarere, impamvu ituma aba baturage basaba ko hagira izindi nzego nkuru zibyinjiramo bakabasha kurenganurwa kuko ngo akarere kakabarenganuye babona ari ko kari ku isonga ry’akarengane kabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top