Imibereho y’abaturage

Ruhango: Umuyobozi arashinjwa gukubita umuturage akamukura amenyo

Photo

Yanditswe na Callixte NDAGIJIMANA

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Karenge, akagari ka Muhororo, umurenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango baravuga ko umukuru w’uyu mudugudu Bwana Nduwamungu Frederick ahora abakubita afatanyije n’abashinzwe irondo.

Hari n’ abavuga ko agira imvugo mbi ziganisha ku rugomo zirimo imvuga ngo "Ibitugu by’ umupfapfa bihatwa inkoni". Umwe mu bashinja uyu mukuru w’ umudugudu kumukubita avuga ko we n’ abanyerondo bamukubise bakamuvuna akaguru. Umugore baturanye na we akavuga ko bamukubise bakamukura amenyo.

Uyu mukuru w’ umudugudu ushinjwa n’ abaturage ayobora kubakubita we arabihakana. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick ntiyemeranya n’ aba baturage ku rugomo rushinjwa umukuru w’ umudugudu ahubwo akavuga ko nyinshi mu ngero batanga z’ abo bavuga ko yahohoteye byabaye mu bihe byashize ndetse iperereza rirakorwa biza kugaragara ko nta ruhare rufatika abifitemo.

Uyu muyobozi avuga kandi ko benshi mu bashinja uyu mukuru w’ umudugudu urugomo ari abo yasabaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ntibabikore hanyuma bakamufata nk’ aho abasagariye. Gusa ku bijyanye n’ ikibazo cy’ uyu mugore uvuga ko yakubiswe agakurwa iryinyo n’andi asigaye akaba yarangiritse , ngo iperereza riracyakorwa .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top