Imibereho y’abaturage

Rulindo: Bataburura imirambo kugira ngo bashyingure abandi-Abaturage

Photo


Inkuru Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Abaturage bo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo barasaba leta kubafasha kubona irimbi kubera ko iryo bakoresha ryamaze kuzura.

Ni ikibazo kigaragara cyane mu tugari twa Marembo na Butunzi mu murenge wa Kinihira, aho abaturage basaba ko bahabwa ahandi ho gushyingura ababo baba bitabye Imana ,dore ko ngo hari igihe bajya gushyingura bakazamura indi mirambo yari isanzwemo nyamara ngo badasiba kukigaragariza inzego z’ibanze gusa ngo kikarenzwa ingohe.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinihira Rubayita Eric ntiyemeranya n’aba baturage bavuga ko amarimbi yombi yo mu Tugari twa Butunzi na Marembo yuzuye, ko iryuzuye ari iryo mu kagari ka Butunzi kandi naryo ngo bitarenze tariki zirindwi z’uku kwezi ngo ubuyobozi bw’akarere buzaba bwamaze kugura ahazimurirwa iryo rimbi, naho ku ruhande rw’irimbi rya Marembo ngo biterwa n’abaturage bacukura nabi bagacukura ahashyinguye undi muntu.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’iyuzura ry’amarimbi kiri mu karere hose muri rusange ,gusa kuri ubu ngo njyanama y’akarere yamaze kwemerera ubuyobozi bw’imirenge gukoresha ubutaka bwa leta aho buri hakimurirwamo irimbi aho butari naho bukagurwa.

Itegeko numero 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize y’amarimbi mu ngingo yaryo ya kabiri igaraza ko amarimbi arimo ibyiciro bibiri ari byo,amarimbi rusange ari mu mutungo rusange w’akarere kandi acungwa na ko ndetse n’amarimbi yihariye ari mu mutungo bwite wa Leta kandi acungwa na yo. Icyakora Iteka rya Minisitiri ufite amarimbi mu nshingano ze rishobora kwemerera umuntu ku giti cye cyangwa abishyize hamwe gushyiraho amarimbi abarirwa mu mutungo bwite wabo ariko bakubahiriza ibiteganywa n’iri tegeko, nubwo muri iri tegeko hateganyijwe uburyo bwo gutwika imirambo nk’uburyo bwo kurengera ubutaka bushyingurwaho, birasa n’ibikiri inzozi ko abaturage baha agaciro ubwo buryo bitewe n’umuco wa bamwe bumva ko batatwika umuntu wabo,umuvandimwe cyangwa inshuti yabo magara.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top