Imibereho y’abaturage

Rulindo: Guverineri GATABAZI aratabariza abaturage bugarijwe n’ubukene bukabije

Photo

Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney aratabariza abaturage ba Rutongo mu karere ka Rulindo kuko ubu ngo bugarijwe n’ubukene bukabije nyuma y’ihagarara ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwahakorerwaga.

Uretse kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu nzego za mbere zinjiriza igihugu amafaranga menshi mu bucuruzi mpuzamahanga, ni na kimwe mu byiciro bifasha abaturage b’aho bikorerwa mu mibereho yabo ya buri munsi byaba mu kubaha akazi, cyangwa mu kugira uruhare mu bindi bikorwa by’inyungu rusange.

UWANYIRIGIRA Marie Chantal uyobora akarere ka Burera gacumbikiye ahantu hatatu hacukurwa amabuye y’agaciro avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere uretse kuba bwarahaye akazi abaturage barenga ibihumbi bibiri na Magana atanu (2,500), ngo ibigo by’ubucuruzi bibukora bitabura no gutera inkunga akarere muri gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Ibi ni na byo abaturiye ikirombe cya Rutongo mu karere ka Rulindo bigeze gusogongeraho none kuri ubu iminsi ikaba ibaye myinshi ubucukuzi bwahakorerwaga buhagaze, biturutse ku bitaragenze neza mu masezerano umushoramari wahakoreraga yari yagiranye na Leta y’u Rwanda, bituma imirimo y’ubucukuzi ihita ihagarara nyuma y’igihe gito .

Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney avuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku baturage kuri ubu bakaba bugarijwe n’ubukene bukabije ku buryo ngo harimo benshi batarabasha no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, abagera kuri 27 nabo bakaba bamaze kuhasiga ubuzima bagerageza kujya gucukura mu buryo butemewe, ibi byose rero akabiheraho asaba inzego bireba ko hagira igikorwa mu maguru mashya ikirombe cya Rutongo kikongera gufungura.

Muri Nzeri 2014 ni bwo leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’umushoramari wagombaga gucukura amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti aha I Rutongo mu gihe cy’imyaka 25, icyakora amasezerano ntiyanozwa neza bituma uwo mushoramari ahita ahagarika imirimo kuko ngo yabonaga akorera mu gihombo, asaba ko habanza kunozwa amasezerano mu ngingo zijyanye no gusaranganya umusaruro bakabona gusubukura ibikorwa.

Dr. Ivan TWAGIRASHEMA, umuyobozi mukuru wungirige w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, peteroli na Gaz avuga ko hari icyizere ko ibyo bibazo biri hafi gukemuka ubucukuzi bwa Mine ya Rutongo bugasubukurwa mu gihe cya vuba, yavuze ko inama y’abaminisitiri iherutse kugezwaho aho iki kibazo kigeze kiganirwaho kandi ngo biri mu murongo mwiza ku buryo ibyari bitanoze mu masezerano byazanozwa amasezerano agakomeza.

Mu masezerano yajemo agatotsi imyaka ikaba ishize ari ine ubundi byari biteganyijwe ko mu myaka itatu ya mbere uyu mushoramari wari ufite isoko ryo gucukura Mine ya Rutondo yagombaga gushoramo agera kuri Miliyoni enye z’amadorali ni ukuvuga hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, birumvikana ko hari menshi muri aya yagombaga gusigara mu baturage. Kutumvikana na Leta y’u Rwanda ku buryo bwo kusaranganya umusaruro bituma nabo bagenza make mu gushoramo ayabo, gusa ubu ngo hakaba hari icyizere ko ayo masezerano agiye kunozwa imirimo igasubukurwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top