Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abacuruza abantu bagira amayeri menshi-Abaturage.

Photo

Umukecuru witwa Mukankusi wo mu murenge wa Nzahaha w’akarere ka Rusizi avuga ko mu gihe gishize umwuzukuru we yajyanywe n’abantu batabashije kumenya bamujyana ku mucuruza mu gihugu cy’u Burundi gusa ngo nyuma yo kwitabaza inzego zitandukanye uyu mwana yaje kugarurwa.

Uru ni urugero rumwe muri nyinshi zikunze gutangwa ku icuruzwa ry’abantu,ahanini bigakorwa mu mayeri menshi cyane, kimwe mu bigarukwaho nuko uburyo bukoreshwa mu icuruzwa ry’abantu ngo byagorana ko umwana cyangwa undi wese yabitahura.

Bamwe mu banyamakuru bo bagaragaza ko kuba umubare w’abarangiza amashuri ari munini nyamara uwababona akazi ukaba ukiri hasi cyane,ngo iki na cyo cyaba icyuho ushaka gucuruza abantu yakwifashisha mu rwego rwo kwemerera urubyiruko imirimo cyangwa kwiga amashuri mu mahanga.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem we avuga ko kuba akarere ayoboye gahana imbibi n’ibihugu bibiri ngo na cyo gishobora gutiza umurindi icuruzwa ry’abantu,gusa uyu muyobozi avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya uburere bw’abana babo,kuko ahanini abashobora gushukika ndetse bakanashorwa mu icuruzwa ari urubyiruko.

Ubushakashatsi buherutse gukorerwa mu turere 16 tw’u Rwanda, bugaragaza ko uturere twakorewemo icuruzwa ry’abantu kurusha ahandi ari Nyagatare, Burera, Gicumbi, Rusizi na Rubavu.Ubushakashatsi bwa Never Again bwerekana ko ku kigereranyo cya 87% abacuruzwa ari urubyiruko mu gihe 18% by’abacurujwe batarageza imyaka 18 y’ubukure. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2018, 95% by’abacurujwe bari abakobwa n’abagore.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top