Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abagore batuye ku kirwa cya Gihaya ngo leta isa n’iyabibagiwe.

Photo

Nkuko imibare ikunze kubigaragaza , abagore batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda bagenda batera imbere ugereranyije nuko bari bameze mu myaka 20 ishize haba mu nzego z’ubucuruzi,iz’imirimo ya Leta ndetse usanga hari abo bigaragara ko biteje imbere ku buryo babera bagenzi babo urugero . Nubwo bimeze bityo ariko abatuye ku kirwa cya Gihaya bo bavuga ko iterambere abandi bagore bagezeho bo uretse kuryumva mu itangazamakuru bo ntirirabageraho bityo bakaba bavuga ko basa n’abibagiranye muri gahunda za leta zifasha abagore kwiteza imbere.

Aba bagore kandi bavuga ko imishinga igezwa mu bice by’icyaro ngo ifashe abagore yaba iya leta cyangwa se abatanyabikorwa bayo ngo ntijya igera kuri icyo kirwa.

Mukashema Laurence ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri aka kagari ka Gihaya, na we ashimangira ko abagore bo kuri iki kirwa nta cyiza cyari cyabageraho gusa akemeza ko na bo bahawe amahirwe nk’ayo abandi banyarwandakazi bahawe byabafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yatangarije TV na Radio one ko abagore bo kuri iki kirwa nabo babarwa nk’abandi banyarwandakazi bose ndetse ko ibyiza bigenerwa abandi na bo batabihejweho gusa ngo kuba imishinga irimo na BDF itaragera aha kuri iki kirwa ubuyobozi bugiye kubikurikirana na bo bakegerwa ndetse bagafashwa kwiteza imbere.

Ikirwa cya Gihaya kingana na hegitare 68 ,cyagizwe kamwe mu tugari tw’umurenge wa Gihundwe; kakaba kagizwe n’imidugudu ibiri ituwe n’abaturage 1389 bari mu ngo 208.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top