Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abahinze muri Kongo bemerewe kujya gusarura imyaka yabo

Photo

Ubuyobozi mu karere ka Rusizi bwatangiye gukora urutonde rw’abaturage bahinze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo kubafasha kujya gusarura imyaka bahinzeyo muri ibi bihe imipaka ifunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 dore ko abahinze muri icyo gihugu bari baherutse gutangariza TV na Radio one ko barimo kwicwa n’inzara nyamara barahahinze ibihingwa bitandukanye.

Kuri ubu aba baturage bavuga ko bishimiye umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi wo kubaha uburenganzira bwo kujya gusarura ibyo bahinzeyo ndetse bakanashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi icyifuzo cyabo kigahabwa agaciro.

Igikorwa cyo gusarura imyaka yabo muri Kongo cyatangiye kuwa kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2020 bakaba baragabanyijwemo amatsinda ku buryo batagendera mu kivunge cy’abaturage benshi mu kwimakaza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inkuru irambuye kuri TV1................



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top