Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abakoreye Quick Star Service ltd baratakambira inzego ngo zibishyurize

Photo

Abakozi bakoreye kampani yitwa QUICK STAR SERVICE LTD, ishinzwe kurinda umutekano ku nyubako zikinirwamo imikino y’amahirwe mu turere twa Rusizi na Nyamasheke baravuga ko bamaze amezi arenga 4 batishyurwa amafaranga bakoreye, Captain KAVUMA Emmanuel ari na we nyir’iyi kampani avuga ko kutabishyura ari ikibazo cyaturutse ku mukiriya barindira umutekano ariko ngo bari gukorana na we kugira ngo babishyure.

Aba bakozi ni abahoze mu ngabo z’u Rwanda nyuma baza gusezererwa.Muri gahunda yo gukomeza kubafasha ngo baje guhabwa akazi muri kampani yitwa QUICK STAR SERVICE LTD ishinzwe kurinda umutekano ku nyubako zirimo n’izikinirwamo imikino y’amahirwe izwi nka BIG Win,aba bavuga ko baheruka umushahara mu mwaka wa 2019 kuko hari abamaze amezi arenga ane batarahembwa.

Uku kudahembwa kandi bakora buri gihe ngo biri kubagiraho ingaruka zirimo no kuba harababuze amafaranga yagombaga gufasha abana babo kwiga,icyo basaba ni ubuvugizi bw’inzego zisumbuyeho bitewe nuko umukoresha wabo yanga kubishyura kandi mu nyandiko yandikiye imbere ya zimwe mu nzego zishinzwe ingabo muri aka karere yari yemeye kubishyura bitarenze tariki ya 8 Gashyantare 2020.

Rtd Captaine Kavuma Emmanuel nyir’iyi kampani we mu butumwa bugufi yandikiye TV na Radio one yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko impamvu aba bakozi batishyuwe ari ikibazo cyabayeho hagati ya kampani n’umukiriya bakorera akazi ko kurinda umutekano witwa LIN and Gao,ariko ngo bari kukiganiraho ku buryo biri bukemuke mu gihe cya vuba. Aba bakozi bagera kuri 34 bavuga ko baberewemo umwenda w’arenga Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top