Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abanyeshuri bakoze impanuka bagiye ku rugerero barasaba impozamarira

Photo

Muri Gicurasi 2019 ni bwo urubyiruko rwari rusoje amashuri yisumbuye rwajyanwe mu rugerero ruciye ingando rwaberaga mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi, icyo gihe abanyeshuri 29 bakoze impanuka, imodoka yari ibatwaye irenga umuhanda umwe muri bo arapfa abandi barakomereka. Abarokotse iyo mpanuka babwiye TV/Radio One ko inzego z’ubuyobozi zagize uburangare kuko babatwaye nijoro kandi bazi ko bari bunyure mu misozi bityo ko abakoze ibyo ari batumye habaho iyo mpanuka .

Nyuma y’umwaka iyi mpanuka ibaye bamwe mu banyeshuri bayikomrekeyemo n’abandi bagizweho ingaruka na yo bavuga ko hari byinshi byabo byaburiyemo birimo ibikoresho bari bafite ariko ikiruta ibindi ngo ni ukwita ku bayimugariyemo (Abasigaranye ubumuga) barimo n’abakivuza batarakira.

Aba barashinja ubuyobozi bw’akarere kubatererana no kutita ku buzima bwabo nyuma y’ibyabaye byose bityo bagasaba ko bafashwa kubona ibyabo byaburiye muri iyo modoka ndetse abakirwaye bakavuzwa neza.

Magingo aya ,ubuyobozi bw’aka karere burasa n’ubutashatse kugira icyo buvuga kuri iki kibazo kuko inshuro zose umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem mu nzira zose zakoreshejwe bwaba ubutumwa bugufi no kumuhamagara kuri Telefoni, yirinze kugira icyo abivugaho kugeza ubwo hasohokaga iyi nkuru gusa niyemera kugira icyo atangaza kuri iki kibazo tuzakigarukaho mu nkuru itaha.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top