Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abarobyi barataka inzara kubera gufunga ikivu

Photo

Nyuma yaho abatuye akarere ka Rusizi bavuye muri gahunda ya Guma mu rugo imirimo ikongera gukorwa,abarobyi bo ntibemerewe gusubukura ibikorwa by’uburobyi kuri ubu bakaba batakambira inzego bireba kubafasha bakabafungurira ikiyaga cya Kivu gisanzwe kibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ikiyaga cya kivu ni wo murima abenshi mu batuye mu mirenge gikoraho basaruramo ibibatunga kuko abahatuye benshi baba barambirije ku burobyi bw’isambaza,aho nko mu murenge wa Nkombo abagera kuri 80% ari bwo bubatunze.

Nzeyimana Jean Claude uhagarariye abarobyi muri aka karere avuga ko bagerageje kwegera ubuyobozi babubaza impamvu bo batahawe uburenganzira bwo kuroba ariko ngo nta gisubizo gifatika bahawe,uyu kandi akavuga ko ibikoresho basanzwe bifashisha bafite impungenge z’uko bishobora kwangirikira mu mazi mug ihe batazi igihe bazongera gusubukurira aka kazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka kuri benshi byatumye hari ibyagiye bikorwa mu buryo butari bwitezwe bityo ko bashingiye ku busesenguzi bw’abaganga ari yo mpamvu uburobyi butashyizwe mu mirimo yemerewe gusubukurwa. Uyu muyobozi asaba abarobyi kwihangana bagategereza andi mabwiriza azabemerera kongera kuroba.

Muri aka karere uburobyi bukorwa n’abibumbiye mu makoperative yemewe agera ku munani (8) benshi bakaba biganje mu mirenge ya Nkanka,Nkombo,Gihundwe,Kamembe na Mururu .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top