Imibereho y’abaturage

Rusizi:Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba guhabwa agaciro

Photo

Iyo utembereye mu midugudu yatujwemo bamwe mu banyarwanda bari barasigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Rusizi uhasanga bose basa n’abahuje imibereho, imbere mu nzu batuyemo ,aho barara, umwanda ku mubiri no ku myambaro, ubona baba batandukanye n’abandi baturage ndetse ahanini usanga banafite abana benshi barenze ubushobozi bwabo bityo bigatuma benshi muri abo bana batiga nkuko bimeze mu bo TV na Radio One byasanze mu murenge wa Nyakarenzo.

Kimwe n’abatuye mu murenge wa Gihundwe , aba baturage bavuga ko kuba Leta itabegera ngo ibafashe mu buryo bwihariye nko kwiga imyuga cyangwa izindi gahunda zabafasha kwiteza imbere, biri mu bibangamira imibereho yabo.

Kayumba Ephrem uyobora akarere ka Rusizi we avuga ko iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka na bo uwabo bakwiye Kurigiramo uruhare bityo bagakoresha amahirwe Leta itanga.

Abasigajwe inyuma n’amateka bagaragara nk’abaturage basigaye inyuma mu iterambere ,ugereranyije n’ibindi byiciro by’abaturage. Uretse gufashwa, banasaba ko bakagombye gutuzwa n’abandi baturage bitandukanye n’uko kuri ubu usanga batuye mu bice byihariye bityo bagasanga iterambere ryabo rikigoranye kugerwaho.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top