Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba gukorerwa ubuvugizi ku kibazo cy’iyangirika ry’umuhanda Mashesha-Mibirizi wifashishwaga cyane n’imbangukiragutabara mu kugeza abarwayi ku bitaro kuri ubu ukaba utakiri nyabagendwa. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ingengo y’imari bugenerwa itasaranganywa ibikorwa mu karere byose ngo habonekemo n’ayubaka uyu muhanda.
Umuhanda Mashesha- Mibirizi uca mu murenge wa Gitambi ni umwe mu yari nyabagendwa ndetse ukanifashishwa n’abatuye mu bice bitandukanye byo muri aka karere ka Rusizi,uyu muhanda ni wo wanyuragamo ambulance yabaga ivanye umurwayi ku kigo nderabuzima cya Mashesha imujyanye ku bitaro bya mibirizi ariko warangiritse cyane ku buryo no kuwunyuramo n’amaguru imvura yaguye bitoroha.
Uretse kuba warifashishwaga mu buryo bwo gufasha abarwayi kugera ku bitaro, uyu muhanda wanifashishwaga mu koroshya ubuhahirane bw’imirenge itandukanye irimo Gitambi, Nyakarenzo,Rwimbogo,na Gashonga,gusa kuri ubu abaturage bavuga ko n’uwejeje imyaka hari ubwo abura uko ayigeza ku isoko bigatuma abaje kuyimugurira mu rugo bamuhenda.Aba baturage barasaba gukorerwa ubuvugizi uyu muhadna ukaba wakorwa kuko wari ubafatiye runini.
Ubu buvugizi aba baturage basaba gukorerwa ni na bwo umuyobozi w’aka karere ka Rusizi Kayumba Ephrem na we asaba ko bwakorwa kuko ngo ingengo y’imari akarere kagenerwa itasaranganywa ngo habe havamo ayakubaka uyu muhanda.
Nkuko byumvikana ko yaba ubuyobozi bw’ akarere ndetse n’abaturage bose bahanze amaso ahandi, uyu muhanda byagorana ko wakorwa vuba.Gusa ukurikije igihe umaze warangiritse uko imvura ikomeza kugwa ni ko ukomeza kwangirika kurushaho.
