Imibereho y’abaturage

Rusizi:Akarere kiyemeje gukemura ikibazo cy’umwanda

Photo

Mu nkuru yahise kuri TV na Radio one aho ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwavugaga ko kuva aho bahereye isoko rwiyemezamirimo ari bwo umwanda wiyongereye muri aka karere,rwiyemezamirimo na we akavuga ko ubuyobozi bw’akarere butubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye ndetse ko butajya bunamwishyura.

Nyuma yaho iyi nkuru ihitiye muri ibi bitangazamakuru ubuyobozi bw’akarere bwahise butumiza inama y’igitaraganya yabuhuje na rwiyemezamirimo ndetse n’abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge 7 iyi kampani ya Pakham yahawe gukoramo isuku. Aba banyamabanga nshingwabikorwa batangaje ko nibura iyi nama itanze icyizere kuko ubuyobozi bw’akarere bwemeye amakosa yabwo na rwiyemezamirimo nawe akaba yemeye gukora neza mu gihe amasezerano yakubahirizwa,ibi bikaba bitanga icyizere ko isuku yaba igiye gukorwa nkuko bikwiye.

Umuyobozi wa Pakham Bwana SHUMBUSHO Asouman avuga ko imodoka akarere kari kamuhaye yagombaga gukoresha zitari zujuje ibisabwa, gusa ashima ko kuri ubu bamaze kumwishyura amafaranga bari bataramwishyura ndetse hakaba na bimwe bigiye gukosorwa mu masezerano kugira ngo nawe abone uko anoza akazi k’isuku.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko basanze koko hari hari ibibazo bitandukanye byatumaga habamo kwitana bamwana ndetse muri byo hakaba harimo no gutinda kwishyura ariko ko ibi na byo byamaze guhabwa umurongo wo kubikemura.

Akarere ka Rusizi kakunze kunengwa kugira ibice bimwe na bimwe bigaragaramo umwanda,kuri ubu ubuyobozi bwako buvuga ko abaturage na bo bakwiye kugira isuku umuco ibi kandi bikanajyana no gukurikiza ingamba zishyirwaho zigamije guhangana n’umwanda ushobora kuba intandaro y’indwara nyinshi zirimo n’iz’ibyorezo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top