Imibereho y’abaturage

Rusizi: Babuze uko basarura imyaka bahinze muri Kongo

Photo

Aba baturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko benshi muri bo bakorera ubuhinzi muri Kongo Kinshasa ,ariko nyuma yaho hashyiriweho ibwiriza ryo gufunga umupaka bamwe ngo inzara irabarembeje kandi barahinze, abandi bakagaraza ko bafite impungenge ko imyaka bahinze izaribwa na bagenzi babo bo muri icyo gihugu bakaba basaba Leta y’u Rwanda kubashyiriraho uburyo bajya gusarura imyaka yabo.

Inzego z’ubuyobozi bwo muri aka karere ka Rusizi zo zitangaza ko hari gukorwa ibiganiro by’ubuvugizi mu nzego nkuru z’igihugu bityo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukaba busaba aba baturage gutegereza umwanzuro wazava muri ibyo biganiro.

Iki nii ikibazo cyumvikana nk’ikitoroshye haba ku ruhande rw’abaturage ndetse no ku nzego z’ubuyobozi ahanini kubera ko ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zafashwe hari byinshi mu bikorwa by’abaturage byari mu bihugu by’abaturanyi kandi batigeze babona uko babikurikirana.

Aba baturage bavuga ko uretse bo bahingayo, hari n’abandi baturuka mu mirenge ihana imbibi n’uyu wa Bugarama na bo bahahinze imyaka kandi bose bahuriye ku kuba uretse ko hari iyamaze kwera hari n’iyo babuze uko bitaho ngo izatange umusaruro ukwiye.

Inkuru irambuye TV1..............



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top