Imibereho y’abaturage

Rusizi: Baratunga agatoki ikimenyane mu kwambutsa imizigo muri Kongo

Photo

Abibumbiye muri koperative y’abatwara Moto zifite amapine atatu zizwi nka LYFAN zitwara imizigo bari basanzwe bambutsa imizigo bayijyana muri RDC gusa muri iki gihe bimwe uburenganzira bwo kwambuka maze biharirwa abandi. Aba bashoferi bavuga ko byakozwe kubera ko hari bamwe mu bayobozi bo muri aka karere ka Rusizi bafite imodoka zitwara imizigo ari na zo zahawe ubwo burenganzira bwimwa aba batwara Lyfan ngo kuko batumaga izo modoka zabo zitabona akazi .

Aba bashoferi bongeraho ko ushatse kwambuka bimusaba kwiyunga ku bahawe uburenganzira nyuma yo gutanga amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda .

Aba bashoferi ngo binginze ubuyobozi bw’akarere kubemerera na bo bagatanga batatu muri bo kugira ngo na bo bajye babona uko Lyfan zabo zitwara kuri iyo mizigo ariko abayobozi barabyanze. Aha akaba ari naho bahera basaba gukorerwa ubuvugizi nibura nabo bakagira ababo bajya muri iryo tsinda dore ko kuri ubu kuba batari gukora byabagizeho ingaruka nyinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi , Kayumba Ephrem avuga ko impamvu izo Moto zambuwe uburenganzira bwo gutwara imizigo muri RDC ngo nuko zitwara ibintu bike,uyu kandi avuga ko nta muyobozi ufitemo imodoka ndetse ngo mu gufata icyo cyemezo batitaye ku nyungu z’umuntu ku giti ke.

Aba barataka igihombo n’inzara bafite kuko batari gukora hakaniyongeraho ko banki ziri kubishyuza kubera inguzanyo batse bagura izo Lyfan,ariko na bwo bakagaragaza ko ikimenyane na Ruswa biri muri iyi gahunda yo kugena uzemererwa kwambutsa imodoka ye ijya gutwara imizigo muri RDC ari ryo zingiro ry’ikibazo bafite.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top