Imibereho y’abaturage

Rusizi: Barinubira icyuho kiri mu itegeko rituma n’uwatsinze ahanwa

Photo

Ubusanzwe bizwi ko iyo umuntu yareze mu rukiko agatsinda hahanwa uwatsinzwe gusa mu mategeko nshinjabyaha y’u Rwanda hari ingingo zimwe na zimwe usanga zihana bombi cyane cyane mu bashakanye.

Urugero ni urw’umugore wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi wabwiye TV na Radio One ko mu mwaka wa 2019 we n’umugabo we babyaye umwana w’umukobwa wakurikiraga abandi bahungu batanu uyu muryango wari usanzwe ufite.Umugabo ngo yagize ibyishimo byinshi ko yabyaye umukobwa maze ajya mu kabari anywa inzonga arasinda,atashye asaba umugore kumuha umwana akamuterura undi amubwira ko azamuteruraho bukeye kuko yabonaga yasinze cyane,umugabo yasunitse uyu mugore yikubita hasi aranakomereka bituma afatwa arafungwa akatirwa imyaka itanu n’amezi atatu ndetse acibwa n’ihazabu ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda .

Mu buhamya bwe uyu mugore avuga ko ifugwa ry’umugabo we ryahungabanyije umuryango dore ko kuva ubwo kubona ibitunga abana batandatu no kubashakira amafaranga y’ishuri byamubereye ingorabahizi atangira guca inshuro kandi rwari rusanzwe ari urugo rukomeye ndetse n’amafaranga y’ihazabu baciye uwo mugabo yaragombaga kuva mu mutungo uwo mugore n’umugabo bari basanzwe bafatanyije.

Umunyamategeko mu rugagaga rw’abavoka mu Rwanda Me NDIKUMANA Elisé asobanura ko itegeko nimero 68/2018 ryo ku itariki 28/09/2018 ingingo yaryo ya 121 iteganya ko iyo umwe mu bashakanye akubise ndetse akanakomeretse mugenzi we ahanishwa igihano cy’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi akanacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni kugeza kuri Miliyoni ebyiri.

Abaturage bavuga ko kuba umwe mu bashakanye iyo ahohoteye mugenzi we afungwa imyaka myinshi babona bidakwiriye noneho kuba hiyongeraho ko ya hazabu yaciwe ikurwa mu mutungo asangiye n’uwo bashakanye bisa naho ari ukubahana bombi kuko uwahohotewe na we igihano kimugeraho. Uyu mugore usa n’uwicuza avuga ko iyo asobanukirwa ko igihano umugabo we yahawe na we kizamugiraho ingaruka atari kwirirwa agaragaza ko yahohotewe ahubwo ngo yari kuruca akarumira.

Me NDIKUMANA agaragaza ko iki ari icyuho kiri muri iri tegeko kuko asanga ibihano bitangwa bitaba bigamije gufasha wa muryango kongera kubaho ahubwo biwusenya burundu ndetse usanga uwahohotewe na we ahanwa kuko mu gihano gihabwa uwahohoteye mugenzi we hiyongeraho ihazabu kandi mu gihe bashakanye byemewe n’amategeko bagasezerana ivangamutungo rusange, ya mafaranga akurwa mu mitungo bahahanye.

Hari impungenge ko abaturage benshi nibasobanukirwa neza iby’iri tegeko bishobora kuzatuma himakazwa umuco wo kudahana dore ko uzajya ahohoterwa n’uwo bashakanye azajya atinya gutanga ikirego ngo na we atabirenganiramo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top