Abatujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu murenge wa Nyakarenzo uzwi nka" IDP MODEL VILLAGE" ni abatishoboye baturutse mu mirenge itandukanye yo muri aka karere ka Rusizi,ubwo TV na Radio One byasuraga aba baturage icyiciro cy’abahamaze amezi arindwi batangaje ubuzima busharira babayemo,ntibagira intebe bicaraho,ntibagira ibinyamirwa ,ntibagira amasadfuriya yo gutekamo,ndetse bamwe kubera umwanda batangiye kurwara amavunja. Aba baturage bavuga ko bari babwiwe ko bazahabwa ibibatunga mu gihe kingana n’amezi atandatu ariko ngo ntibigeze babihabwa kuri ubu inzara ngo ituma bamwe bajya gusabiriza bavuye muri uwo mudugudu w’icyitegererezo.
Uyu mudugudu abawutujwemo baje mu byiciro bibiri icya mbere ni abahamaze imyaka ibiri ,aba bahawe ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa n’intebe ndetse n’ibyo batekeramo ariko bafite ikibazo cy’uko aho batujwe batabona n’aho baca incuro ndetse amazu batuyemo ntagira umuriro w’amashanyarazi ku buryo bacana udutadowa,aba baturage bavuga ko bubakiwe ubwiherero mu nzu ariko muri uyu mudugudu nta mazi ahari bityo bigatuma bibasirwa n’umwanda .
Ibyo bibazo bibugarije birimo no kuba barubakiwe Biogaz ariko zikaba zarapfuye zitaratangira gukoreshwa, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko hatanzwe isoko ryo kugura ibi bikoresho ndetse n’inka zizajya zibaha amase yifashishwa muri biogaz,uyu muyobozi kandi avuga ko atarazi ko muri uyu mudugudu hari abagicana agatadowa,ndetse ngo hari umushinga uteganya kuzabaha amazi nubwo ntagihe atangaza.Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba aba baturage baratujwe mu mazu meza nk’aya ariko bakaba bajya gusabiriza ngo ni umuco mubi.
Ni kenshi muri aka karere abaturage bakunze kwivovotera kuba baratujwe mu mudugudu bita uw’icyitegererezo ariko uri kure y’ibikorwa remezo ndetse bakaba badashobora kubona aho bahinga,abandi bagasezeranywa kuzashakirwa imishinga yabafasha kwiteza imbere ariko bigahera mu mvugo gusa.
Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu bavuga kandi ko nubwo ubuyobozi bwabafashije ariko bakwiye kwibuka ko aha batuye nta masambu bahagira ndetse ari kure y’umujyi wa kamembe aho bakunze kujya gushaka imirimo.
