Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Abaturage barashinja abayobozi guhishira abajura

Photo

Aba baturage bo mu murenge wa Bugarama bahuriza ku kuba nta mujura ugihanirwa kwiba,ahubwo ngo bafatwa bagahita barekurwa,iyi ikaba impamvu nyamukuru ituma muri uyu murenge ingeso y’ubujura buciye icyuho imaze gufata indi ntera.Urugero ni kuwa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 ubwo umwe mu bajura abaturage bavuga ko yabajujubije witwa Eric aherutse kwinjira mu nzu agiye kwiba abari barimo bamubonye atera umuturage umwe icyuma kuri ubu akaba arembeye mu bitaro.

Nkuko byumvikana ko abajura basa n’abahawe rugari muri uyu murenge nkuko bikubiye mu zindi ngero nyinshi bagenda batanga , ni ho bahera bavuga ko hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu bakingira ikibaba abo bajura ndetse n’umuturage utabaje ntihagire urwego na rumwe rw’ubuyobozi rumutabara.

Ntivuguruzwa Gervais ’uyobora uyu murenge wa Bugarama ahakana ibishinjwa abayobozi b’imidugudu ahubwo agashinja uburangare abaturage bwo kutamenya kwirindira umutekano.

Ubujura buciye icyuho si umwihariko mu murenge wa Bugarama kuko n’ahandi birakorwa gusa hose icyo abaturage bahurizaho ni uburyo abajura badahanwa ndetse n’iyo hagize ufatwa n’inzego z’ubugenzacyaha nyuma y’iminsi mike arekurwa akongera kujujubya abaturage.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top