Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Arakekwaho kwica umugore we amukubise umuhoro mu mutwe

Photo

Kuri station ya RIB iherereye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi hafungiwe umugabo witwa Mateso Jean Nepomuscene ukekwaho kwica umugore we amukubise umuhoro mu mutwe. Abaturanyi n’ubuyobozi baravuga ko uyu muryango wahoragamo intonganya kugeza ubwo ntawashoboraga kubakiza kuko n’uwabigeragezaga uyu mugore yamuhindukiranaga akaba ari we akubita.
..........

Abaturanyi b’uyu muryango batabaye mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 ngo basanze umugabo afite umuhoro mu maboko yatemye umugore we mu mutwe,ariko ngo ibi byabaye nyuma y’urusaku umugore yavuzaga ubwo yari atashye mu masaha ya saa yine z’ijoro maze atera amabuye ku muryango w’inzu ari gusaba umugabo kumukingurira.

Kurwana no gushyamirana kw’uyu muryango abaturanyi bari barabimenyereye gusa ngo ntawashoboraga bitewe nuko bombi batahaga basinze maze bagatongana kugeza bukeye,hakaniyongeraho y’uko iyo hagiraga uza kubakiza uyu mugore yamuhindukiranaga akaba ari we akubita.

Nsengiyumva simeon uyobora umudugudu wa Rusizi avuga ko uyu muryango wahoranaga amakimbirane ahanini aterwa n’ubusinzi,uyu mugore wari ufite imyaka 47 yakundaga gukubita umugabo we kugeza ubwo ubuyobozi bw’umudugudu bwanamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha ariko bwanga kumufunga ngo kuko yari afite umwana w’imyaka ibiri n’amezi atanu yonsaga.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore NTAKIRUTIMANA Laurence usize abana 4 anemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama NTIVUGURUZWA Gervais wavuze ko uyu mugore ubwo umugabo yari akimara kumutema bahise bamujyana kwa muganga,abaganga bakaba baje kumumenyeshaka ko yahise apfa mu rukerera rwo kuri iyi tariki ya 17 werurwe 2020.

Inkuru irambuye kuri TV1.........



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top