Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Babangamiwe n’ivumbi bahumeka rituruka mu ruganda rw’umuceli.

Photo

Impungenge aba baturage bafite zishingiye ku ivumbi rituruka aharunzwe ibisigazwa by’umuceri utonorwa n’uruganda rwa Bugarama Rice. Aba baturage bavuga ko abakozi b’uru ruganda kuva batwika ibi bisigazwa,ngo ivu ryabyo ribasanga mu ngo,hari ubwo ribabuza guhumeka ndetse ngo mu gihe cya nijoro ikibatsi cy’uyu muriro kibabuza gusinzira,kuri ubu bamwe muri bo bakaba bari kwivuza inkorora bamaranye iminsi batewe n’iri vumbi.

Aba baturage ngo barifuza ko uyu muriro wazimywa ndetse n’ivumbi bakariyora hagamijwe kurengera ubuzima bw’abahana imbibi n’uru ruganda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama NTIVUGURUZWA Gervais avuga ko basuye uru ruganda basanga impungenge z’aba baturage zifite ishingiro,ngo bahavuye bafashe imyanzuro ibiri, harimo uwo kuzimya uyu muriro ubangamiye abaturage no kugabanya ingano y’ibisigazwa by’umuceri bihari kuko bitumukira mu ngo z’abaturage. Uyu muyobozi anavuga ko bemeranyijwe ko ubuyobozi bw’uru ruganda bugomba kubaka urukuta rurerure rutandukanya imbibi z’uruganda n’amazu y’abaturage.

Si ubwa mbere aba baturage bagaragaza ko babangamiwe n’uru ruganda kuko mu mwaka 2017 na bwo babwiye TV na Radio One ko barembejwe n’urusaku n’ivumbi. Icyo gihe abaturage binubiraga ko ubuyobozi bw’uru ruganda butanabegera ngo bwumve ikibazo cyabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top