Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Igare rigaburira abarenga 1000 ku munsi

Photo

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare bo mu murenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi baravuga ko igare ribafasha gutunga imiryango yabo gusa bakavuga ko abanenga uyu mwuga ari abatazi agaciro ko kwihangira umurimo,aba batwara amagare kandi basaba ko bafashwa kujya basobanurirwa amategeko abagenga mu muhanda.....

Muri iki kibaya cya Bugarama uburyo bwifashishwa mu gutwara imizigo cyangwa kuva mu gace kamwe ujya mu kandi ni igare,umubare munini w’abahatuye bakunze kwifashisha igare mu buzima bwabo bwa buri munsi, TV na Radio one byegereye bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu ku magare maze badutangariza ko igare muri iki kibaya risobanuye ubuzima.

Uyu mwuga wo gutwara igare abatuye mu Bugarama bakunze kwita ’’gukarasa’’ hari abakunze kuwusuzugura kuko ufatwa nk’ukorwa n’ab’amikoro make,gusa abaganiriye n’umunyamakuru bavuga ko utazi agaciro k’igare ari we warisebya ariko kuri bo ribatungiye imiryango ndetse basanga ukora aka kazi ntawe yasaba cyangwa ngo amwibe kuko icyo yifuza akiigurira abikesheje gutwara igare.

Bitwe n’umumaro igare rifitiye abatari bake muri aka karere ka Rusizi, abarikoresha bavuga ko bakwiye kwegerwa ndetse bagahabwa amahugurwa ku mategeko abagenga mu muhanda,hakabaho no gufashwa cyane kuko ngo uretse no kuba ribatungiye imiryango rinabafasha kutisanga mu ngeso mbi.

Abakora aka kazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare muri uyu murenge bibumbiye mu makoperative atatu bakaba barenga 1000,barimo abagabo bafite imiryango ndetse n’urubyiruko dore ko uwujuje imyaka 18 y’amavuko utarize cyangwa akaba adafite akandi kazi , iyo abonye igare aba abonye uburyo bwo kubona amafaranga amutunga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top