Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Ku myaka 18 amaze guterwa inda ebyiri z’imburagihe

Photo

Abakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure bo mu karere ka RUSIZI bavuga ko bagorwa cyane no kurera abana bonyine abo bababyaranye ntibagire icyo babafasha,iyo kandi hagize uwisunga ubuyobozi cyane iyo wa mugabo wamuteye inda ageze igihe cyo gusezerana n’undi mugore babwirwa ko igihe cyarenze nta bufasha bahabwa,ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ababyeyi mu miryango bakwiye kujya bita ku burere bw’abana babo ngo kuko hari abaterwa inda bitewe n’uburangare bw’ababyeyi babo.

Tuyishime Diane wujuje imyaka 18, afite abana babiri imfura ye ifite imyaka ibiri n’igice,avuga ko umugabo wamuteye inda ya mbere yamubwiraga ko azamugira umugore ubwo yari afite imyaka 15.

Iruhande rwe hari umuturanyi we na we kuri ubu wujuje imyaka 18 afite umwana w’amezi icyenda we avuga ko uwamuteye inda yamusambanyije ku ngufu.

Nyuma yo guterwa inda ntibigeze begera inzego z’ubuyobozi ngo zibafashe ibi ariko bakaba barabitewe nuko muri uyu murenge wa Bugarama mu kagari ka Nyange mu mudugudu wa Rusayo ari na wo aba batuyemo usanzwe ubarizwamo abakobwa barenga 30 batewe inda muri ubu buryo, ariko aba bakavuga ko bamaze kubyara bagerageje kujya kwandikisha abana bababwira ko kuba batarasezeranye n’abababyariye abana bagomba kwandikwa kuri banyina gusa.

Aba bavuga ko umuruho baterwa no kuba barabyaye bakiri bato ndetse akaba aribo bashakira abana ibibatunga utuma batabasha kugira icyo bigezaho ,abababyariye nta bufasha na buke babagenera n’imiryango baturukamo na yo irakennye dore ko ibeshejweho no guca inshuro.

Ababyeyi baba bakobwa bavuga ko kuba abana babo baratewe inda bakiri bato byagize ingaruka ku miryango harimo kwiyongera ku mubare w’abana bagomba kwishyurira ubwisungane mu kwivuza bityo bagasaba ko Leta yagira icyo ibafasha.

Umuyobozi w’aka karere ka Rusizi KAYUMBA Ephrem avuga ko ababyeyi bakwiye kujya bita ku burere bw’abana babo ngo kuko hari ubwo ababatera inda bakunze kuririra kuri icyo cyuho,uyu muyozi kandi avuga ko bari gufasha aba bakobwa babyaye kwibumbira mu makoperative agaije kubafasha kwiteza imbere.

Mu mukwabo inzego z’ibanze zirimo gufatanyamo n’inzego z’umutekano muri iki gihe muri aka karere ka Rusizi abagabo 40 ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba barasambanyije abana bato bakabatera inza z’imburagihe . Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bwatangajwe mu mwaka wa 2019 bugaragaza ko abana 70, 614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2019.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top