Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yaburiwe irengero.

Photo

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27/09/2019 ahagana saa moya za mugitondo mu rugo rw’uwitwa HARELIMANA Anastase w’imyaka 49 utuye mu mudugudu wa Cyagara akagari ka Nyange ko mu murenge wa Bugarama basanze umugore we UWINGENEYE Aneziya wari ufite imyaka 39 y’amavuko yishwe hakoreshejwe ishoka yakubiswe ahagana mu musaya ndetse no mu mutwe,bikaba bikekwa ko yishwe n’umugabo we nkuko byatangajwe na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bahageze bakimara kumenya iby’ayo makuru.

Aba baturage bavuze ko bari basanzwe babanye nabi dore ko bari baragannye inkiko ngo zibatandukanye ariko Harerimana Anastase akaza gusaba umugore we imbabazi ndetse hakanatumizwaho imiryango ku mpande zombi maze bakabunga,ariko ngo bakomeje kubana mu makimbirane rimwe na rimwe uwo mugabo akamubwira ko azamwica.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama NTIVUGURUZWA Gervais wanahamije ko nk’ubuyobozi bari basanzwe bazi ko uyu muryango ubanye nabi. Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero kuri ubu inzego zishinzwe umutekano zikaba zikiri kumushakisha.

Abaturage bavuga intandaro y’amakimbirane yaturutse ku kuba uyu mugabo yarakundaga gukina urusimbi n’indi mikino y’amahirwe izwi nk’ikiryabarezi,aho bivugwa ko nk’umuryango bari baragurishije ishyamba babaha amafaranga miliyoni enye maze uyu mugabo ayajyana muri iyi mikino yose arashira ari na byo abaturage bashingiraho bavuga ko ari imwe mu mpamvu zatumye muri urwo rugo hatangira kumvikanamo umwiryane waje kubyara urupfu.

Umuhungu wari usanzwe akora mu iduka ry’ababyeyi be, yabwiye TV na Radio One ko aheruka se ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 26 Nzeri 2019 ubwo yamusangaga aho acururiza akamusaba amafaranga, uwo mugabo agasubira mu rugo nyuma umwana yataha agatungurwa no gusanga nyina yishwe, se adahari ari naho bashingira bakeka ko uwo mugabo ari we wamwishe akaburirwa irengero.

Umurambo w’uyu mugore wahise ujyanwa ku bitaro bya GIHUNDWE ngo hakorwe isuzumwa mbere yo kuwushyingura.

Uyu mugore UWINGENEYE Aneziya,yari amaranye n’umugabo we imyaka 20 babana. Bari bamaze kubyarana abana batandatu aho umwana w’imfura muri bo afite imyaka 19.

Bitewe n’uko uyu mugabo yajyaga yigamba ko azica umugore we , abaturage basanzwe bamuzi baboneyeho gusaba inzego z’ubuyobozi kujya zikurikirana umuntu wese utinyutse kuvuga atyo, ngo kuko bimaze kugaragara ko hari benshi babivuga bikarangira babishyize mu bikorwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top