Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bweyeye: Abaturage basabwe kujya bamenya icyinjiye n’igisohotse mu ishyamba rya Nyungwe

Photo

mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 mu kagari ka Ninzi ko mu murenge wa Bweyeye abantu batamenyekanye bagabye igitero,abaturage bo muri aka kagari bavuga ko bagiye kumva bumva habayeho kurasana amasasu avuga ari menshi bimara igihe kingana n’isaha n’iminota mirongo itatu,aba baturage bavuga ko kubera ubwoba bwinshi bari bafite ntawigeze asohoka hanze gusa ngo ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace zahise zasakiranye n’abo bantu biza guhosha nta muturage uhakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Maj Gen Alex Kagame yabwiye abaturage ba Bweyeye ko ibitero byose byagiye bigabwa muri aka gace bitageze ku ntego yabyo kuko ngo byagiye biburizwamo ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage.

Alex Kagame yakomeje avuga ko igitero giheruka cyagabwa n’abari baturutse mu gihugu cy’igituranyi bambukira mu kiyaga cya Kivu baca mu karere ka Nyamasheke bajya mu ishamba rya Nyungwe gusa ngo aho baciye hose ibyo bagambiriye ntibyagezweho kuko baje gukomereza mu murenge wa Bweyeye bakiba amatungo n’imyaka by’abaturage ariko bakabibatesha ,ikindi ngo ari nacyo cyagabwe mu cyumweru gishize abakigabye nabo ntibageze ku ntego yabo,uyu muyobozi w’ingabo muri iyi ntara yasabye abaturage kuba maso ndetse anabashimira ko hari bamwe mu bagizi banabi bagiye bafatwa n’aba baturage ubwabo.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse wari waje gusura aba baturage ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara yabwiye abaturage ko bari baje kubahumuriza ndetse no kubereka ko icyaba cyose Leta ibazirikana,Munyantwali yibukije abaturage ko ari bo bakwiye kwicungira umutekano ndetse abasaba ko mugihe cyose bakwiye kumenya uwinjiye n’usohotse mu ishyamba rya Nyungwe baturaniye.

Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari 5 twose dukora ku ishyamba rya Nyungwe abawutuye bavuga ko bamaze gukanguka ndetse banakaza amarondo bakaba bavuga ko biteguye kwicungira umutekano ndetse bakanahangana n’uwo ari we wese washaka kuwubabuza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top