Imibereho y’abaturage

Rusizi-Gashonga:"Utubwirire abadepite ko batubeshye"-Abaturage

Photo

Abatuye mu tugari twa Cyuma na Remereye twombi two mu murenge wa Gashonga bavuga ko mugihe utundi tugari two muri uyu murenge biteje imbere babikesha kuba baregerejwe amasharazi bo ngo basigaye inyuma cyane kubera kutagira amashanyarazi ku buryo no kugira ngo babone umuriro wo muri Telefoni bibasaba gukora urugendo rurerure.

Aba baturage babwiye TV na Radio One ko abayobozi batandukanye b’akarere ka Rusizi barimo n’abadepite bagiye baza kubasaba amajwi biyamamaza bakabizeza ko nabo bazabitura kubaha amashanyarazi none ngo isezerano babahaye banze kurisohoza bityo bagasaba gukorerwa ubuvugizi nibura na bo Leta ikabibuka bagahabwa amashanyarazi nk’abandi ndetse bakaba basaba abadepite bagiye babizeza ibyo bita ibitangaza kuba bagaruka bakareba uburyo ibyo babijeje bitakozwe.

KAYUMBA Ephrem uyobora akarere ka Rusizi avuga ko aba baturage kimwe n’abandi batuye mu tugari tutaragezwamo amashanyarazi bazagenda bayegerezwa hakurikijwe uko amikora y’akarere angana.

Kenshi mu bikorwa byo gushaka amajwi , abiyamamariza kujya mu myanya runaka mu migabo n’imigambi yabo bakunze kureshya abaturage bababwira ko ibikorwa remezo bakeneye bazabavugira Leta ikabibaha ariko bakarinda barangiza Manda zabo batanongeye kugaruka hamwe bavugiye iryo sezerano.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top