Imibereho y’abaturage

Rusizi-Gihaya: Hari abagore babyarira ku nkombe z’ikiyaga

Photo

Abatuye ku kirwa cya Gihaya bavuga ko abenshi mu bagore iyo bafashwe n’inda babyarira mu rugo abandi bakabyarira ku nkombe z’ikiyaga cya kivu bategereje ubwato. Dore ko aha hari umuntu umwe wenyine ufite ubwato kandi na bwo bushaje.

Iki kirwa kigizwe n’imidugudu 2 yonyine,abagituye bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabemereye kubaha moteri yifashishwa mu gutwara ubwato nabo bakishakamo ubwato bw’ibiti ariko ngo igihe kimaze kuba kinini moteri akarere kabemereye batarayibona nyamara bo baramaze kubona ubwato,aba baturage kandi bavuga ko i bi byabahejeje mu bwigunge kuko batabona uko bambuka bajya hakurya ndetse n’abashatse kujya kwivuza cyangwa kubyara bakabura uko bambuka.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kayumba Ephrem avuga ko agiye gukurikirana akamenya abasezeranyije aba baturage iyo moteri bityo hakarebwa uko bayihabwa.

Iki kirwa cya Gihaya kingana na hegitare 68 , ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Gihundwe; kigizwe n’imidugudu ibiri ituwe n’abaturage 1389 bari mu ngo 208.
Umuyobozi w’aka karere ka Rusizi avuga ko hari ubwato leta igiye kugenera abaturage bo ku kirwa cya Nkombo ngo aba nabo bashobora kuzabona amahirwe yo kujya batwarwa muri ubwo bwato. Gusa impungenge zihari nuko ikirwa cya Gihaya ntaho gihuriye n’ikirwa cya Nkombo ku buryo ibyo ubuyobozi buvuga bishobora kuzagorana ko aba baturage ba Gihaya babona amahirwe angana n’ayabatuye ku Nkombo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top