Imibereho y’abaturage

Rusizi-Gihaya: "kuba aha ku kirwa ni nko kuba muri gereza" urubyiruko.

Photo


Urubyiruko rwo ku kirwa cya Gihaya mukarere ka Rusizi rurasaba Leta ko na rwo yaruzirikana nk’uko urundi rwo mu tundi duce tutari ikirwa bigenda,uru rubyiruko rwo ruvuga ko nta mahirwe na makeya rubona yo kwiteza imbere ahanini bitewe n’aho baherereye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe buvuga ko mu ngamba bwafashe harimo gushaka icyatuma urubyiro rw’aho ku Gihaya na rwo rubona icyo rukora cyarubyarira inyungu.

Abenshi muri uru rubyiruko baganiriye na TV na Radio One biganjemo abize kugeza mu mashuriu makuru na Kaminuza gusa ngo gutura ku kirwa bituma nta mahirwe yo kwiteza imbere babona nk’ayo urundi rubyiruko rutahatuye rubona, kuri bo bahagereranya no kuba muri gereza.

Aba baturage bagaragaza ko kuba kuri iki kirwa hatagera umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibikorwa leta igenera abandi baturage ngo bibateze imbere ho bikaba bitahagera ari kimwe mu byo babona bigikoma mu nkokora urwo rubyiruko bigatuma rudatera imbere,gusa bagasaba ko hagira igikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe ,Niyibizi Jean de Dieu atangaza ko uretse urubyiruko n’abandi baturage bose bagaragara ko bakiri inyuma cyane, uyu muyobozi akemeza ko hari ingamba bafashe zirimo kubagurira ubwato,kuhatangiza gahunda ya VUP ndetse no gufasha cyane abashaka kwiga imyuga,ibi kimwe n’ibindi ngo biri mu byo babona bizafasha aba baturage ba Gihaya kwizahura bakivana mu bukene .

Iki kirwa cya Gihaya kingana na Hegitare 68 , ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Gihundwe; kigizwe n’imidugudu ibiri ituwe n’abaturage 1389 bari mu ngo 208.uretse urubyiruko ariko n’abagore b’aha ku Gihaya baherutse kumvikana bagaragaza ko leta isa n’iyabibagiwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top