Imibereho y’abaturage

Rusizi-Gihaya: Umuyobozi w’umudugudu arasabira abaturage be gukurwa mu rujijo.

Photo

Umuyobozi w’umudugudu wa kinyaga wo mu kagari ka Gihaya ,umurenge wa Gihundwe w’akarere ka Rusizi,arasaba ubuyobozi bw’aka karere gukura abaturage mu rujijo bukababwira niba bazahabwa imirimo muri VUP cyangwa batazayihabwa.

Abivuze nyuma yaho ngo akarere kabemereye kubaha imirimo muri vup kuri ubu bakaba barayitegereje bagaheba.

Uyu mukuru w’umudugudu wa Kinyaga avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwari bwasuye abaturage bo kuri iki kirwa cya Gihaya bubatangariza ko bagiye guhabwa imirimo y’amaboko ihemberwa muri gahunda ya VUP maze umukuru w’uyu mudugudu yandika abaturage bagera kuri 90 babarizwa mu mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bafite imbaraga zo gukora,gusa ngo abayobozi babemereye imirimo batereye agati mu ryinyo kugeza ubwo hari abaturage babuze ayo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) kuko bari biteze kuzayakura muri iyi mirimo bari guhabwa.

Uyu muyobozi kimwe n’abandi baturage barasaba ko ubuyobozi bwabemereye iyi mirimo muri VUP bwabakura mu rujijo bakamenya niba imirimo bazayihabwa cyangwa niba batazayihabwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko impamvu batinze gutangiza iyi mirimo ngo nuko hari hagikusanywa ibizakenerwa byose bityo ko mu gihe kidatinze aba baturage batangira gukora imirimo ya VUP mu kagari kabo yo gutunganya umuhanda .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top