Imibereho y’abaturage

Rusizi: Guverineri Munyantwari yaganiriye n’abashinjwa kwitwa abarozi.

Photo

Mu kwezi kw’Ukwakira 2019 ni bwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abagabo babiri barimo Umuyobozi w’akagari ka Hangabashi wungirije ushinzwe iterambere n’umuhuzabikorwa wa Dasso mu murenge wa Gitambi wo mu karere ka Rusizi bakekwagaho gukubita no gukosa isoni abaturage babita abarozi,nyuma urukiko rwibanze rwa Nyakabuye rwaje kurekura aba bagabo by’agateganyo.

Nyuma gato umwe mu miryango y’abakubiswe bitwa abarozi wandikiye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ugaragaza ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yakingiwe ikibaba arenganya abaturage nyamara ntakurikiranwe n’ubutabera. Ibyo byose byatumye kuri uyu wa gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse asura uyu murenge agamijwe gukurikirana iby’iki kibazo,maze abaturage bahabwa umwanya bamugaragariza uburyo babangamiwe n’amarozi ndetse ko abenshi bari gutinya kuvuga banga ko baza kurogwa.

Abo abaturage bashinjwa kuba abarozi bahawe umwanya nabo bisobanura mu ruhame bagaragaza ko bataroga nkuko babishinjinjwa.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse yatangaje ko nyuma yo kumva ibitekerezo bitandukanye bivuye mu baturage yasanze abashinjanya amarozi ari imiryango ndetse bikaba n’amakimbirane ashingiye cyane ku miryango gusa ko bitandukira bikagera no ku bandi baturage.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge atigeze akingirwa ikibaba kuko abaturage barenga 90%bose bagaragaje ko atigeze akubita abo bashinjwaga ko ari abarozi gusa akomeza avuga ko hagikomeje iperereza kugira ngo uwaba yarabigizemo uruhare wese akurikiranwe.

Ikibazo cy’amarozi mu karere ka Rusizi kimaze igihe cyane kivugwa aho hari abaturage bakunze gutangirwa n’ubuyobozi bashaka kwihimura ku baturanyi babo babashinja kubarogera cyane cyane mu mirenge ya Gitambi na Gikundamvura aho abahatuye bakunze kugaragaza ko hari urutonde rw’abo bazi babaroga,bakaba bagaragaza ko Leta ikwiye kugira icyo ikora kuko abenshi iyo hagize umuntu upfa mu gace runaka azize urupfu rutunguranye kwa muganga barabuze uburwayi,bihita byitwa ko azize amarozi bityo bigateza urwikekwe mu baturage.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top