Imibereho y’abaturage

Rusizi: Hari abashoferi b’amakamyo bavuga ko bugarijwe n’umwanda

Photo

Aba bashoferi baravuga ko byatangiye ubwo bari bavuye gupakira sima ku ruganda rwa Cimerwa bagera mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi bakabuzwa gukomeza urugendo,bavuga ko baje gusabwa kujya gutanga ibipimo ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’indwara ya COVID-19 ariko bamaze iminsi igera kuri itanu ibisubizo byabo bitaraza,aba bashoferi bavuga ko bari kurara ku muhanda bakaba babangamiwe cyane no kuba aho bari nta hantu bakura ubwiherero,hakaniyongeraho ko nta mazi babasha kubona.

Aba bavuga ko haramutse harimo umwe muri bo wanduye iyo ndwara byaba byoroshye ko yayanduza abandi bose basigaye hakaniyongeraho n’abaturage cyane abirirwa hafi y’aba bashoferi ari naho bahera basaba ko barekurwa bagakomeza urugendo.

Kayumba Ephrem uyobora akarere ka Rusizi we atangaza ko nyuma yaho babafashe ibipimo kuri ubu ibisubizo byabo bagiye kubibaha bakaba bari buhite banabarekura bagakomeza urugendo rwabo.

Aka karere ka Rusizi kuri ubu ni ko kagaragaramo imibare myinshi mishya y’abanduye icyorezo cya COVID-19, ubucuruzi bwose bwarafunzwe,ingendo zirahagarikwa , isoko n’amaduka ndetse n’abacuruza ibiribwa nabo basabwe gufunga amaduka yo mu mujyi wa Kamembe, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo gukumira abitwaza ko bagiye guhaha bagakora ingendo zitari ngombwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top