Imibereho y’abaturage

Rusizi: Hari abaturage binubiye Guma mu rugo nshya

Photo

Bamwe mu baturage bo mu karere Rusizi baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo kubasaba kuguma mu rugo ibikorwa byinshi bigafungwa ngo kuko bashobora kwibasirwa n’inzara.

Uyu mwanzuro wo guhagarika urujya n’uruza rw’abantu abaturage bagasabwa kuguma mu ngo muri iyi mirenge 4 (Kamembe,Nyakarenzo ,Gihundwe na Mururu) watewe n’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko abatuye muri iyi mirenge bafite ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya Koronavirusi kurusha ahandi.

Nubwo hari abataka ko bashobora kuzicwa n’inzara muri ibi byumweru bibiri, Kayumba Ephrem uyobora aka karere we siko abibona ngo kuko icy’ingenzi ni ukwita ku buzima.

Mu minsi ine gusa mu karere ka Rusizi hamaze kubonekamo abantu 38 banduye icyorezo cya COVID-19 ku buryo hari impungenge ko bashobora no kwanduza abaturage baturuka mu bindi bice.

Akarere ka Rusizi gahana imbibi na Kongo Kinshasa ndetse n’ubwandu bwakagaragayemo bufitanye isano n’ingendo zambukiranya imipaka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top