Imibereho y’abaturage

Rusizi: Hari abinubira ko gutwerera uwagize ubukwe bisigaye bikorwa ku gahato

Photo

Ubukwe buhuza imiryango inshuti n’abavandimwe bagasabana,ariko imyiteguro yabwo na yo ikavuna cyane ba nyirabwo. Mu myiteguro y’ubukwe habamo no gutumira abazabutaha cyane cyane inshuti za hafi ndetse n’abaturanyi, kuri ubu hari abavuga ko hari abategura ubukwe nta mikoro bafite bagategereza ko bazahabwa intwererano kugira ngo bazabone amafaranga bakoresha,hari n’abavuga ko hari abahinduye ubukwe nk’igicuruzwa aho usanga hari abasaba interwererano ku gahato,hakaba n’abayitanga ariko basa n’abategereje ko nawe ejo nakoresha ibirori uzamwishyura.

Nubwo mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi bidakorwa kimwe ariko hari aho usanga ku munsi w‘ubukwe baranditse urutonde rw’abatwerereye nayo batanze ku buryo banahamagara amazina ngo hatinjira abataratumiwe, mu bice by’icyaro by’aka karere hari ubwo umuntu ahabwa ibinyobwa bitewe n’ingano y’intwererano yatanze.

Nubwo hari abaka intwererano bisa naho ari ukwishyuza ngo muri iki gihe cy’ikoranabuhanga hari abarema amatsinda ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp Groups) bagashyiramo abantu batabanje kubagisha inama,hakaba nabazenguruka hirya no hino bashaka abo bahaye ubutumire ngo bakunde babahe intwererano,nubwo hari ababinenga gusa hari n’ababishima bavuga ko uwahawe ubutumire wese aba akwiye gutanga intwererano.

Hri abavuga ko umuco wo gutaha ubukwe hari abazawucikaho ahanini bitewe n’uburyo ubukwe busigaye bukorwamo,hari ibice bimwe by’igihugu abatashye ubukwe bahabwa ibinyobwa n’ibiribwa hakaba hari naho usanga babaha ibinyobwa gusa,ariko ngo hari n’abahabwa intwererano aho kuyikoresha mu bukwe bakayizigama bakazayikenuza nyuma y’ubukwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top