Imibereho y’abaturage

Rusizi: Ikibazo cy’imyenda RSSB ifitiye ibitaro cyasabiwe ubuvugizi bwihariye

Photo

Mu ruzinduko bari bamazemo iminsi muri aka karere ka Rusizi abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite barusoje kuri uyu wa gatanu beretse inzego zitandukanye z’aka karere bimwe mu bibazo by’ingutu babonye bibangamiye imibereho y’abaturage, akarere nako kabagaragariza ibyo kifuzaho ubuvugizi kugirango imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.

Umuyobozi w’akarer ka Rusizi Kayumba Ephrem yasabye abadepite kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy’imyenda ihanitse ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB ifitiye ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima ngo kuko kutishyura aya mafaranga y’ababa baravuriwe kuri mituweli ngo biri kugira ingaruka zirimo no kuba hari ibigo nderabuzima bitabona amafaranga yo kugura imiti.

Umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Hon. Edda Mukabagwiza wari uyoboye iri tsinda yatangaje ko ubu buvugizi bazabukora gusa ngo akenshi bakunze kugaragaza iki kibazo ariko inzego bireba zo zikemeza ko zamaze kwishyura uwo mwenda gusa yemeza ko bagiye gukomeza kugikorera ubuvugizi kuko ngo kutishyura aya mafaranga bigira ingaruka ku muturage.

Kuva mitiweli yakwegurirwa RSSB hakomeje kuvugwamo ibibazo byinshi ariko iki cy’imyenda kimaze kuba karande ku buryo ingaruka zigera ku muturage ndetse na bamwe mu bakozi basanzwe bahembwa n’ibyo bigo nderabuzima.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top