Imibereho y’abaturage

Rusizi-Kamembe: Umuyobozi ushinjwa kwiba televiziyo y’umuturage yeguye

Photo

Nsengiyumva Jean Marie Viane atuye mu mudugudu wa Gikombe mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe aravuga ko umukobwa w’imyaka 19 wabakoreraga akazi ko mu rugo tariki 2 werurwe 2020 yabibye televiziyo, bamufashe avuga ko yayihaye umugabo bari basanzwe ari inshuti wamwemereye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) ndetse akazanamugira umugore we.

Uyu Nsengiyumva ngo yaje gutungurwa no gusanga uwasabye uwo mukobwa kwiba iyo televiziyo ari Habumugisha Valens wari usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’aka kagari ka Kamurera dore ko asanzwe ari n’umuyobozi w’akagari wungirije ushinzwe iterambere(SEDO)

Nsengiyumva avuga ko bagenzuye telefoni y’uyu mukobwa basangamo ubutumwa bugufi bugaragaza ko uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo yajyaga aganira n’uyu mukobwa amagambo y’urukundo harimo naho yamusabaga ko yamwemerera akazamugira umugore ndetse akajya kumutuza kure hategeranye n’aho yakoreraga bityo akajya ahamusanga mu buryo bw’ibanga.

Uyu Habumugisha Valens umunyabanga nshingwabikorwa w’agateganyo ukekwaho kuba yarafatanyije n’uyu mukobwa witwa Byukusenge Gerardine w’imyaka 19 kwiba iyo televiziyo akimara kumva ko umukobwa yafashwe yahise aburirwa irengero ariko mu ibaruwa yasize yanditse ku itariki ya 4 yasezeye ku kazi yakoraga.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana KAYUMBA Ephrem avuga ko badashobora kwemera ugusezera ku kazi kw’uyu HABUMUGISHA mu gihe agifite ibyo akurikiranyweho kandi na bwo akaba ataragaraga ngo abe yabibazwa ndetse ko batazihanganira abayobozi bose bafite imyitwarire mibi.

Birasa na ho uyu muyobozi yari asanzwe yitwara nabi muri rubanda dore ko umwe mu bakorana na we muri uyu murenge wa Kamembe yabwiye TV na Radio one ko uyu Habumugisha mbere yuko yimurirwa mu kagari yayoboraga ngo ahandi yakoreraga yahakuwe kubera ko abagore n’abakobwa bari bamaze kwandikira umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge bamumenyesha ko natahamwimura bazamugirira nabi kuko ngo ntawe yahaga serivisi atabanje kumukorakora cyangwa kumusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina,bityo ko kumwimurira muri ako kagari bwari uburyo bwo kumurwazarwaza ngo barebe ko yazahinduka.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi aherutse gutangariza TV na Radio one ko hari abayobozi benshi muri aka karere barangwa n’ingeso z’ubusinzi,ubusambanyi,ubujura ruswa kwambura abaturage utwabo, n’ibindi bityo akavuga ko nta na rimwe bazihanganira bene iyo myitwarire.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top