Imibereho y’abaturage

Rusizi: Kutagira imashini zuhira bituma batabona umusaruro bifuza

Photo

Aba bahinzi bo mu gishanga cya Gacamahembe giherereye mu karere ka Rusizi bavuga ko batabasha kubona umusaruro baba biteze bitewe nuko uburyo bwa gakondo bakoresha buhira bubatwara ingufu n’amafaranga,kandi ibyo baba batanze bahinga ntibabashe kubigaruza.

Nubwo buhira imyaka mu buryo bwa gakondo aba bavuga ko basanzwe bafite imashini ikoreshwa mu kuhira baguze ku nkunga ya Nkunganire ariko iyi mashini ngo ibiyigendaho mu gihembwe cy’ihinga kimwe (Saison) biruta kure ibyo umuhinzi asarura ari naho bahera basaba inzego bireba kubafasha igasimbuzwa cyangwa igakorwa kuko ngo iyo bayikoresheje ibahombya.

Niyibizi Jean de Dieu umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe avuga ko bari gutegura inama yazabahuza n’aba bahinzi hakarebwa uburyo imashini bavuga ko yabananiye yasimbuzwa.

Iki gishanga cya Gacamahembe gihingwamo ibihingwa bitandukanye,kuri ubu aba bahinzi bagihinzemo amashu. Ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga muri aka karere ka Rusizi burasa naho butaratangira gukorwa hose kuko usanga ibice binini bihingwaho ,abahinzi bagikoresha uburyo bwa gakondo haba mu kuhira ndetse no kwita ku musaruro .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top