Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abayobozi b’akarere barimo gutuma Rusizi yibasirwa n’umwanda-Rwiyemezamirimo

Photo

Abatuye ndetse n’abakorera mu mujyi wa Kamembe barinubira amafaranga y’umurengera bishyura yitwa ko ari ay’isuku. Aba baturage bavuga ko bishyura akarere amafaranga ibihumbi bitanu n’amafaranga ibihumbi bibiri bishyura kampani yitwa PAKHAM ishinzwe gukora isuku mu mirenge 7 yo muri aka karere,gusa bakavuga ko nubwo bacibwa ayo mafaranga isuku bishyurira batayibona kuko ngo hari ubwo barunda imyanda bagategereza ko abakozi b’iyi kampani bazaza kuyihakura bakababura kugeza ubwo imyanda iborera ku mbuga.

Aba baturage kandi bavuga ko iyo ugeze mu masoko ndetse no mu mihanda itandukanye yo muri aka karere uhasanga umwanda dore ko hari n’igihe mu bimoteri byimurwa (Poubelle) imyanda ihaborera batarayikuyemo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko iki kibazo cy’umwanda ukabije na bo bakizi ko cyakajije umurego nyuma yaho bahereye isoko kampani ikora isuku ngo kuko yakoresheje abakozi bake bituma batabasha kugera hose ndetse ntibanabashe gukuraho imyanda iba irunze aho abaturage baba bayishyize,NSIGAYE Emmanuel, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko bakoranye inama n’uyu rwiyemezamirimo bagamije kumwereka iki kibazo ,kuri ubu bakaba bizeye ko kizakosoka.

Umuyobozi wa PAKHAM Bwana Shumbusho Assouman we avuga ko akarere katigeze kubahiriza amasezerano bari bagiranye kuko ngo mu masezerano bafitanye akarere kagombaga kumuha imodoka ebyiri zitwara imyanda,mazutu yo kuzishyiramo ndetse kakanishyura abashoferi gusa ngo ibi ntibyakozwe. Ikindi ngo akarere kagombaga kujya kabishyura amafaranga angana na Miliyoni 10 maze abaturage na bo bagatanga agera kuri Miliyoni 11 gusa ngo aya mafaranga ntibayahawe kuko ngo akarere kamaze kubishyura atarenze Miliyoni ebyiri gusa . Uyu muyobozi avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka wa 2020 akarere ka Rusizi katarabishyuraho na make bityo bakaba batabasha kubona amafaranga yo guhemba abakozi ndetse no kuba ibyari bikubiye mu masezerano bitarubahirijwe bigatuma PAKHAM idakoresha umubare w’abakozi bari bitezwe.

Mbere yuko rwiyemezamirimo ahabwa iri soko , ubusanzwe isuku muri Rusizi yakorwaga n’amakoperative y’abaturage batoranywaga muri buri murenge maze abanyamabanga nshingwabikorwa bagakora raporo ari nayo yashingirwagaho mu kubishyura, none kuri ubu ubwumvikane buke hagati y’akarere na rwiyemezamirimo bikaba birimo gutuma akarere kibasirwa n’umwanda nyamara atariko byahoze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top