Imibereho y’abaturage

Rusizi:"Leta nidufashe itegeke abagabo baduteye inda biyandikisheho abana"abangavu.

Photo

Hirya no hino mu Rwanda umubare w’abana baterwa inda z’imburagihe ukomeje kwiyongera ku buryo na nyuma yo kubyara bahura n’ingaruka zitandukanye zirimo guta ishuri, kugirwa igicibwa muri rubanda no kwangirika mu mitekerereze kubera guhorana ipfunwe.

Umwe mu bangavu basambanyijwe bakanaterwa inda wo mu karere ka Rusizi avuga ko iwabo bakimara kumenya ko atwite bahise bamugira igicibwa mu muryango bakamuhoza ku nkeke kugeza ubwo abyaye bakamuraza hanze n’uruhinja rwe nyuma ajya gushaka aho acumbika undi mugabo arahamusanga amwizeza kumwishyurira inzu yabagamo iryo joro yamucumbikiye amutera indi nda kuri ubu ku myaka 17 akaba amaze kubyara kabiri.

Uretse gutereranwa n’umuryango ,kubuzwa uburenganzira mu bandi bana abangavu basambanyijwe bagaterwa inda mu karere ka Rusizi bavuga ko haniyongeraho ko abagabo babyarana bahita babihakana abandi bakimukira kure ndetse n’abana babyaye bakabura kirengera,aba bose baganiriye na TV1 nta n’umwe ufite ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de Santé) na cyane ko abo bagabo batemera kwiyandikishaho abana babyaye.

Aba bagizwe ababyeyi bataruzuza imyaka y’ubukure barasaba Leta kubafasha nibura uko bakurikirana ababateye inda bajye banabasaba kwiyandikishaho abana babyaye mu irangamimerere kugira ngo na bo bagire uburenganzira nk’ubw’abandi bana.

Muri uyu mwaka wa 2020 mu karere ka Rusizi Kugeza ubu harabarurwa abana 364 basambanyijwe bagaterwa inda bari munsi y’imyaka 18,gusa abagabo bafashwe bagafungirwa iki cyaha ni ijana(100) bonyine kandi abo bana bavutse usanga banditse kuri ba nyina cyangwa se ba nyirakuru.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana NSIGAYE Emmanuel avuga ko kuba abana batandikwa kuri ba se bababyaye ahanini biterwa nuko hari imiryango ihishira abateye abana babo inda bityo bikagorana guhuza umwana na se.

Imibare ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko abana barenga ibihumbi mirongo irindwi(70,000) batewe inda z’imburagihe mu myaka itatu uhereye muri 2016 ku buryo hari impungenge ko imibare y’abatewe bene izo nda muri uyu mwaka wa 2020 nimara gukusanywa igiteranyo rusange kizarushaho kuzamuka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top