Imibereho y’abaturage

Rusizi: Leta yihaye igihe cyo gutangira gucutsa abahabwa inkunga ya VUP

Photo

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ,arishimira ko amafaranga yishyurwa mu mirimo aba yakoze muri gahunda ya VUP amufasha kwikenura ndetse no gushakira abana be batanu ibikoresho bifashisha ku ishuri.

Ubwo aheruka gusura akarere ka Rusizi, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage NYIRARUKUNDO Ignatienne yabajije buri muturage wahawe akazi muri gahunda ya VUP igihe yumva yazavira mu cyiciro cya mbere akaba yajya mu kindi cyiciro cy’abadakeneye gufashwa maze bose bamugaragariza ko bafite ubushake bwo kukivamo gusa ko batahita bemeza igihe bazavira muri icyo cyiciro cy’abakeneye gufashwa.

Nubwo byumvikana ko kubaza umuturage ufashwa igihe azaba atagikeneye gufashwa byaba ari ihurizo rikomeye,Umunyamabanaga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne avuga ko gahunda ya Leta ari uko buri nyuma y’imyaka 3 bazajya bacutsa umuturage agakurwa mu cyiciro yari arimo ajya mu kindi.

Gahunda ya VUP ni imwe muzatangijwe hagamijwe gufasha abaturage kwivana mu bukene, iyi gahunda igizwe n’ibyiciro bitatu ari byo ,icy’agabeze mu zabukuru bagenerwa inkunga y’ingoboka(Direct Support) , icyiciro cy’abahabwa imirimo y’amabako ihemberwa(Public works ) hakaba n’icyiciro cya gatatu cyo guha inguzanyo ku bafite imishinga yabafasha kwiteza imbere(Financial Support).

Nubwo bimeze bityo ariko abagenerwa iyi nkunga bahora basaba ko yakongerwa kuko nk’i Rusizi inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru hari abahabwa ibimbu birindwi buri kwezi, abenshi bagahita bayakoresha ku buryo kwizigama bisa n’ibidashoboka bityo bagasaba ko no kubacutsa bageze mu zabukuru byaba ari ukubahemukira.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top