Imibereho y’abaturage

Rusizi-Muganza: Arashinja ubuyobozi kumurangarana.

Photo

Umukecuru witwa Nyirambuga Mariya ngo yubakiwe inzu muri gahunda y’umuganda yahawe n’ingabo na Polisi bafatanyije n’abaturage,maze asabwa kwishakira ibiti byo gukora igisenge maze ubuyobozi bw’umurenge bwiyemeza kuzamugenera amabati.

Nubwo ibyo we yasabwaga yabikoze ariko ngo amabati yari yarasezeranyijwe ntiyayahawe nkuko bigarukwaho n’umukobwa we babanaga muri iyi nzu.

Uyu mukecuru avuga ko nyuma yo kubona ko amabati yemerewe atayahawe yegereye ubuyobozi bw’umurenge maze umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge wa Muganza amubwira ko yajya gushaka abamwubakiye iyo nzu bakanamuha amabati.

Nzabonwanimana Mathiew ushinzwe amajyambere mu mudugudu uyu mukecuru atuyemo yabwiye TV na Radio One ko ubwo bubakaga inzu y’uyu muturage bari bazi ko azahita ahabwa amabati ariko byarangiye ubuyobozi ntacyo bumufashije we akemeza ko nk’umudugudu bakoze ibyo bari bashoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Ngirabatware James yavuze ko uyu muturage ikibazo cye bakizi ngo yashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa amabati ariko akarere ntikarayagura ngo kayoherereze imirenge kuko hari n’abandi bahuje na we ikibazo.

Muri iki gihe cy’imvura nyinshi hari baturage bari bubakiwe inzu ariko batarahabwa amabati abenshi inkuta zari zubatswe zatangiye gusenyuka ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza bwo buvuga ko akarere nikaramuka gatanze amabati yemerewe aba baturage bazabanza kubafasha kuzisanura bakabona kuzisakara.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top